Avuga ko muri abo bantu yarokoye, harimo Abatutsi barenga 100, abahutu barenga 50, Abarundi 17, Abatwa 3 n’abazungu b’Abataliyani 3.Karuhimbi, benshi bita Mama Domitila, aheruka kugororerwa na Perezida Kagame, yambikwa umudali w’ishimwe.
Afite n’indi midali ibiri yambitswe; umwe yahawe n’Abataliyani bamwitura ko yarokoye bene wabo, n’undi yahawe n’Abarundi na bo bamwituye ineza yabagiriye.
Umukecuru Zura Karuhimbi warokoye Abatutsi basaga 100 muri Jenoside akoresheje imitsindo
Atuye mu cyaro cyo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ukiva gato ku muhanda mukuru wa kaburimbo ugana i Kinazi. Abaho wenyine, yitabwaho gusa n’umwisengeneza we n’utwana duto.
Uko uyu mukecuru yarokoye aba bantu muri Jenoside
Karuhimbi avuga ko yakuze abona nyina ahora arokora abantu mu bihe by’intambara n’ubwicanyi byakunze kuranga u Rwanda, bityo na we yumva ko akwiye gukomeza uwo muco.
Uko u Rwanda rwagiye rugira imvururu, Karuhimbi avuga ko byose abyibuka neza, atondekanya izina ku rindi avuga abishwe bose, agushushanyiriza uko byabaga byagenze ngo bicwe.
Mu gace atuyemo, abantu benshi ngo batinyaga Kwa Karuhimbi, kuko yagiraga imiti gakondo bavuga ko yirukana abanzi. Bigeze muri Jenoside, abantu babonye nta bundi buhungiro, biyemeza kujya mu rugo kwa Karuhimbi bizeye ko nibura ho Interahamwe ziri buhatinye, ari na ko byaje kugenda.
Gusa uyu mukecuru yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko bitamworoheye, kuko rimwe na rimwe byamusabaga kuzitekera zamara guhaga akazirukana, akazihanangiriza azibuza kwinjira mu nzu ye, ati “nimwinjira murahandwa! Zikagenda ntizigaruke” Karuhimbi avuga ko bamwe mu bo yarokoye na bo yabasigaga imwe mu miti gakondo, na bo ngo badasohoka bakicwa.
Ati, “Nabahaga ku muti ngo badasohoka. Hepfo aha hari hari igiti nari narateye nteraho imiti, ndayibatwikiriza, mu rugo muri iriya nzu, n’aha no mu cyumba hose.”
Bamwe mu bo yarokoye bavuga ko Interahamwe Karuhimbi yazibwiraga ko nizinjira mu ndaro, Nyabingi izimerera nabi, ibyo bigahora bizitera ubwoba, bityo iminsi ikicuma.
Karuhimbi avuga ko Interahamwe zabaga ziri ku muharuro, ariko ko zatinyaga kugera iwe, kubera iyi miti yahateraga.
Ngo hari Interahamwe zigeze kumutera, ziza zikamubwira ziti ‘ukatwereka Abatutsi’, na we azisubiza agira ati ‘niko ye Abatutsi se mushaka ni abagize bate? Ni ababiciye?’ Ziti ‘Oya, turashaka kubica ngo abe ari twe dutegeka, abe ari twe dutwara u Rwanda’ Karuhimbi azisubiza agira ati ‘Ubundi se hari icyo bababujije? Nimujya munzu murahanwa.”
Karuhimbi akomeza avuga ko yaje kubwira izo nterahamwe ati, “mfungure!” azitera ubwoba agira ati “Kandi nimfungura ntimubonemo abantu nanjye ndabatema”, ati “Ubwo muraba munteye, umuntu uri aha niyicariye ndi umukecuru?” nuko izo nterahamwe ziza kumutinya ngo zishya ubwoba zisubirayo nyamukecuru abasha kurokora abo bantu bose bari baje iwe atyo.
Ngiyi inzu Karuhimbi atuyemo, ni na yo yifashishije cyane ngo arokore abantu bamuhungiyeho, kuko Interahamwe zatinyaga kuyinjiramo
Karuhimbi asubije amaso inyuma, akomeza atanga ubuhamya bwe muri aya magambo: “Oya abicanyi hano ntibahazaga, basubiragayo nabatererezaga ibyo bintu (imiti y’abakurambere Karuhimbi yatambagizaga mu nzira igana iwe agereranya na maji) byarabafataga bagasubirayo bakaribwa umubiri wose bagasubirayo.”
Abo yarokoye bamusabye kumwubakira arabyanga
Iburyo: Karuhimbi yahabwaga igihembo mu Butaliyani, naho ibumoso Karuhimbi yerekanaga umudari yambitswe na Perezida Kagame, mu 2013
Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Butaliyani witwa Bene Rwanda na wo washyize uyu mukecuru Zura Karuhimbi, hamwe na Yolande Mukagasana na Pierantonio Costa ku rutonde rw’abantu b’Intwari wasabiraga ko bahabwe igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, mu 2010.
Bamwe mu barokowe na Karuhimbi, bo bashatse kumwubakira, ngo nibura bamwiture bamuha gutura mu nzu nziza yubatse aho atuye yabarokoreye, ariko we arabyanga.
Aganira n’Izuba Rirashe dukesha, Karuhimbi yagize ati “abashatse kunyubakira narababwiye nti icyo nshaka ni amahoro, nashakaga indinganire ngo ibihugu byacu bigaruke.”
Karuhimbi yabonye uko bahungishije Kagame
Ntaganira Wellars w’imyaka 59, ni umwe mu bari bahungiye kwa Karuhimbi, wahamaze ukwezi, akaza no kuharokokera.Karuhimbi avuga ko uyu Ntaganira ari umwe mu bantu bahigwaga cyane, kandi Interahamwe nyinshi zagiye ziza kumureba ngo zihamutsinde, ariko ku bw’Imana akarokoka.
Aganira n’Izuba Rirashe, Ntaganira avuga ko koko Interahamwe n’abandi bantu batinyaga uru rugo, ariko ko atakwemeza neza ko ari imbaraga zidasanzwe yakoreshaga, ahubwo ko ari amayeri menshi uyu mukecuru yifashishaga ngo atinyishe abicanyi.
Agira ati, “Yarabakangaga ababeshya ngo hagire uwinjira apfe, ariko mbona yarafatanyije n’Imana, aratwihanganira aduha ibiryo bye, urumva we icyo yakoze yashize ubwoba, akajya akanga abicanyi ababwira ngo injira Nyabingi zikwice icyumba nari ndimo ariko sinabashaga kwinjira ariko byo baramutinyaga. Njye nageze iwe kuwa 23 Mata mpava kuwa 22 Gicurasi, Inkotanyi zigeze mu Ruhango.”
Uyu mugabo asobanura ko abari bahungiye kuri uyu mukecuru hafi ya bose batamenyaga ko hari abantu benshi, ati “Abo nzi twari batandatu twari kumwe, nabonye abandi ari uko bavuze ngo baje gusaka, numva ikiriri cy’abantu kiragiye twese tunyura muri za soya zari zihari Karuhimbi aratubwira ngo navugiriza tumenye ko bamaze gusaka tugaruke, mbese yari afite amayeri menshi.”
Ntaganira, ubu atuye Kinazi, ni kure y’aho uyu mukecuru atuye, uhagenda na moto iminota irenga 40, ariko avuga ko bakomeje ubucuti ku buryo uyu mukecuru ajya aza kumusura akahamara kabiri. Ubundi iyo yagiraga ikibazo yarananyarukaga akaza iwanjye buriya no kumwubakira naramubwiye ngo mwubakire arambwira ngo ntuzanyubakire ahubwo uzampambe.”
Muri byinshi yanyuzemo, Ntaganira avuga ko adateze kuzibagirwa “umuntu wandokoye” akamurokorera ubuzima.
Karuhimbi utuye mu Murenge wa Ruhango, ari nawo Perezida Kagame avukamo, avuga ko agace atuyemo kegeranye n’aho imiryango ya Perezida Kagame yari ituyemo, kandi ko yabonye uko bamuhungishije.
Avuga ko icyo gihe na we yatanze urunigi bamwambitse kugira ngo hatazagira umwica: “Nyina yamujyanye ari uruhinja aramuhungana, hariya byose narabibonye kuko natanze urunigi rumufungira imisatsi yo mu mutwe ngo abe umukobwa noneho bamujyanye kuko mu ntambara zo muri icyo gihe bicaga abahungu ntibicaga abakobwa.”
Yongeraho ati “bishe iwabo wa Kagame, bica ba sekuru, bica ba sewabo bica abo mu miryango ya nyina”.