Gukora urugendo mu nzira zerekeza ku isoko ry’inka ryo mu karere ka Ruhango rirema kuwa Gatanu, usanga hari abasore babigize umwuga buhira inka ku gahato kugira ngo zigaragare nk’izibyibushye bityo abazigura bazishimire, bishyure agatubutse.
Iyo zimaze guhabwa amazi ku ngufu ntushobora kuzitandukanye n’izibyibushye utabimenyereye.
Umunyamakuru w’Umuseke wakoze urugendo mu mihanda inyuzwamo inka zijyanywe muri iri soko muri rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, yasanze ibi bikorwa byo guhata amazi inka biriho bikorwa n’urubyiruko rurimo abiga mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Ruhango.
Hamwe mu hariho hakorerwa ibi bikorwa bise ‘Gutubura inka’, hari abasore basaga 20 bariho bakora uyu murimo bavuga ko ubatunze kuko uwo ‘batuburiye inka’ abishyura.
Bamwe mu bemeye kugira icyo batangaza, bavuga ko bamaze umwaka bakora uyu murimo kandi ko ubatunze.
Abaza kugurira amatungo muri iri soko mpuzamahanga bavuga ko uretse kuba ibi ari ibikorwa by’ubujura ni no guhohotera amatungo.
Aba baturage wumva bazi ibikorerwa aya matungo, bavuga ko izi nka zihabwa amazi ku gahato ndetse zimwe muri zo zikahasiga ubuzima zigahita zibagwa.
Umwe muri bo utifuje kumenyekana, yagize ati « Tekereza uramutse uguze iyi nka yahawe ayo mazi ku ngufu, wayigeza mu rugo ikagupfiraho, urumva atari igihombo.”
Hari n’abacururiza muri iri soko biyemerera ko inka zihagurishirizwa zaba izo kubaga cyangwa korora ziba zidafite umwimerere kuko aya mazi zihabwa ku ngufu aba ari mabi.
Aba baturage batishimira iri hohoterwa rikorerwa amatungo, bavuga ko kurya inyama z’inka nk’izi zahawe mazi mabi bishobora kubaviramo indwara ziterwa n’umwanda.
Ndagijimana Martin, ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu murenge wa Ruhango, avuga ko ubusanzwe inka inywa amazi ku bushake bwayo bityo kuziha amazi ku ngufu ari ukuzihohotera kandi bihanirwa n’amategeko.
Veterinaire Ndagijimana udahakana ko iki kibazo gihari, avuga ko bikorerwa mu bwiru bwinshi kuko babikora mu masaaha y’urukerera abantu bakiryamye.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yabwiye Umuseke ko iki kibazo cyatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2014 ndetse ko bigeze gushyiraho ibihano ku bazafatirwa muri ibi bikorwa.
Meya Mbabazi avuga ko ku bufatanye bw’inzego z’umutekano na njyanama y’akarere bazakomeza gushyiraho ingamba zo guhangana n’iki kibazo, hatahurwa ahakorerwa ibi bikorwa by’itekamutwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko iri soko riza ku isonga mu kwinjiza imisoro myinshi itangwa muri aka karere.
MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/ Ruhango