Site icon Rugali – Amakuru

Ruhango: Amazi baha amatungo ni na yo banywa bakanayakoresha…Ngo yangijwe n’abacukura

Abatuye mu kagari ka Mwendo, mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bafite ikibazo cy’amazi kuko ayo buhira amatungo ari na yo banywa bakanayifashisha mu gutegura amafunguro. Aya mazi y’ibirohwa ngo yangijwe n’abacukura umucanga.


Abacukura umucanga banashinjwa kwangiza ariya mazi na bo ni yo banywa iyo inyota ibarembeje

Amazi y’umugezi wa Akabebya aba baturage bavoma, ku isura arasa nabi bigaragarira amaso, arimo udusimba duto ku buryo bavuga ko hari n’igihe amatungo ayanga,

Uyu mugezi wa Akabebya uherereye mu gace kabarizwamo umucanga, abubatsi bifashisha mu kazi kabo.

Bamwe mu baturage bavoma aya mazi, bavuga ko kuva batura aha hantu ari uyu mugezi bavomamo, bakavuga ko mbere y’uko imirimo y’ubucukuzi no gutema amashyamba bitangira ariya mazi yasaga neza.

Chantal Nyirahavugimana avuga ko abyiruka yasanze ishusho y’aya mazi ari uku imeze, akavuga ko abatera indwara zo mu nda kuko iyo bagiye kwisuzumisha benshi mu barwayi babasangana indwara z’inzoka zituruka kuri aya mazi mabi bavoma.

Ati “Bake muri twe ni bo bateka amazi, abandi baravoma bagahita bayakoresha mu mirimo itandukanye yo mu rugo harimo no kuyanywa.”

Nkundwanayo Védaste yabwiye Umuseke aho Ubuyobozi bw’Akarere bwashyize amabvomero rusange ari kure, kuko iyo bashatse kujyayo bakoresha urugendo rw’isaha ku maguru.

Ati “Twifuza ko batwubakira amavomero menshi kuko indwara z’impiswi zitumereye nabi cyane ku bana bato’’

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie, avuga ko hari umuyoboro Shyogwe- Mayaga watangiye gukora kandi ukaba uzaha abaturage benshi amazi meza.

Yagize ati “Dufite n’undi mushinga wo mu Murenge wa Bweramana uzakomereza mu Murenge wa Mbuye no mu Karere ka Muhanga, turasaba abaturage ko bakoresha amazi meza y’umuyoboro wa Shyogwe Mayaga batitaye ku rugendo rurerure bakoresha.”

Mu minsi ishize hari abaturage bo mu Mudugudu wa Karama na Karenge mu Murenge wa Byimana, babwiye Umuseke ko bakoresha urugendo rw’isaha bajya kuvoma amazi meza mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bakavuga ko abakoresha amagare ari bo byorohera.

Icyo gihe Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko mu mwaka wa 2024 buri muturage wese azaba avoma muri metero zitarenze 500 uvuye iwe mu rugo.


Umugezi wa Akabebya abaturage bavomamo


Ni ho bavoma amazi bakoresha ibindi byose birimo guteka no koza ibikoresho byo mu gikoni


Hari n’ababanza gucukura kugira ngo bagere ku mazi ajya gusa neza

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Exit mobile version