Ngiyo rero imana yibera mu kirere igasura u Rwanda irabikoze nkuko yari yabivuze.
Rugamba ati agaca kabiciye kari mu birindiro kari mu bicu karabyina kadakura kizihiwe kararora inkoko zose uko ziraha katita ku nkoko cyangwa isake ntazo kabyaye ngo kazorore.
Inama ni ukunamura icumu uwicisha inkota arayizira mwami reka urugomo nutarureka amagomerane urayabona bidatinze rahira ko isi itakubana nto aho bukera.
Uyu mubyeyi yakubereye mushiki wawe ibuka ko yakwakirije amata akagusekera nta mbereka. Ariko nawe iyi shusho ntizakuvemo ndetse niya musaza we uko uzajya ujya kugoheka ijye iza mu ndoto zawe ikuraze muganira ikwibutse byose ibya kera n’iby’ubu.
Ruganzu Uwamahoro