Mu gihe kitegeze ku byumweru bibiri undi musirikare ukekwaho kuba uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarasiwe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri mu kagari ka Rutagara Umurenge wa Ruravu mu karere ka Rubavu ubwo yageragezaga kwinjiraga mu buryo bunyuranije n’amategeko yanahagarikwa akanga guhagarara.
Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira uwa gatandatu mu masaha ya saa tatu z’ijoro ni bwo uyu musirikare yarasiwe mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda. Ubuyobozi bw’itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura uko amahoro yubahirizwa mu bihugu bituriye ibiyaga bigari (EJVM) bwo bwirinda kugira icyo butangaza kuri iki kibazo
Kapiteni Pascal Nzaramba uyobora ingabo zikorera muri aka gace ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu mudugudu wa Tutagara yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musirikare nta byangombwa yari afite.
Uyu abaye umusirikare wa kabiri urasiwe ku butaka bw’u Rwanda
Ingabo zishinzwe kugenzura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari na zo zagenzuye zemeza ko ari uwa Kongo.
Iyi ni inshuro ya kabiri umusirikari wa Kongo arasirwa ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda, kuko tariki ya 17 Kamena 2016 undi musirikari yarashwe muri ubu buryo, akaba yaraguye mu kilometero kimwe uvuye aho uyu na we yarasiwe.
Col onel Philbert Okanza Umuyobozi wungirije muri EJVM yagize ati “Ntacyo navuga ibi biracyari ibanga gusa biraturenze tugiye gukora raporo ni yo dusabwa.”
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko kutagaragaza icyo raporo bakoze igaragaza byatumye umurambo w’ubushize utinda gushyingurwa, ndetse binarangira Kongo idatwaye umuntu wayo nkuko bitangazwa n’ingazo z’u Rwanda.
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatandatu, n ibwo umurambo w’uyu musirikari wa kabiri washyikirijwe Ingabo za Kongo mu cyubahiro cya gisirikari hagati y’ibihugu byombi.