Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zirimo ko moto zitwara abagenzi zemerewe gusubukura ibikorwa uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu, ndetse ko ingendo hagati y’intara zemewe ariko ko kujya no kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu byo bibujijwe.
Iyi nama y’Abaminisitiri, ni imwe mu zari zitegerejwe n’abaturarwanda benshi nyuma y’aho mu minsi ibiri ishize benshi bari bazi ko bari bwemererwe kongera gusubukura ingendo zihuza intara, ariko ku munota wa nyuma bakamenyeshwa ko uwo mwanzuro uzasuzumwa neza mbere y’uko utangira gukurikizwa.
Perezida Kagame yihanganishije abanyarwanda bahungabanyijwe no kuba gahunda bari bamaze iminsi barishyizemo y’uko ku wa 01 Kamena ingendo zihuza intara ndetse na moto zitwara abagenzi zizakomorerwa, aca amarenga ko hari igisubizo cyiza bashobora kubona mu nama yo ku wa 02 Kamena.
Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yashimiye abanyarwanda ku bufatanye bukomeje kubaranga mu kurwanya indwara ya COVID-19, inabibutsa gukomeza kutirara mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara.
Serivisi zemerewe gukora
a. Ibikorwa by’inzego za leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.
b. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.
c. Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.
d. Ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe ariko kujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose ariko ntatware abantu barenze babiri.
e. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
f. Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.
Serivisi zizakomeza gufunga
a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (Cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi z’ubuzima bahabwa.
b. Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rubavu na Rusizi zirabujijwe.
c. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
d. Insengero zizakomeza gufunga.
e. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.
f. Utubari tuzakomeza gufunga.