Site icon Rugali – Amakuru

Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi byatakaje abaganga basaga 10  

Ibitaro bya Gisenyi byatakaje abaganga 13 mu gihe cy’umwaka biratabaza bisaba akarere kakabifasha kubona amacumbi kuko ari yo abatera kwanga akazi.
Aba baganga bagenda mu gihe kitageze ku mwaka ngo bagenda bavuga ko bataba ahantu batoroherezwa kubona amacumbi.
Muganga mukuru w’ibitaro bya Gisenyi Dr Maj Kanyankore William avuga ko iki kibazo gikomeje guhombya ibitaro cyane.
Ati “ Ntako tutagira ngo dushake abaganga b’inzobere, ariko iyo tumuhamagaye kubera umushahara udahagije atubaza niba tuzamubonera amacumbi, twamubwira ko ntayo agahita yanga kuza cyangwa yahagera ntahamare icyumweru”.
Ibitaro bya Gisenyi ntibigira amacumbi y’abaganga Foto (Iyamuremye Y)

Dr Kanyankore yemeza ko kuva ibi bitaro byakubakwa nta nyubako ivuguruye yari yahakorerwa bityo bakaba bifuza ko akarere kabaha ubutaka bwo kubakamo amacumbi bo bakishakira abaterankunga kugira ngo bayubake.
Avuga umubare w’abaganga bo mu rwego rwa “dogiteri” bahakora, nabo bake ugereranyije n’abahavurirwa, ugizwe n’abakomoka mu gihugu cya Congo.
Ati “Dufite abaganga 14 muri abo 2 ni Abanyarwanda n’aho abandi bavuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, gukorera hano mu Rwanda biterwa n’umutekano bahabona nabo bashobora kugenda umunota ku wundi kandi ntitwababuza.”
Akomeza agira ati “Akarere kadufashije tukabona ubutaka tukubakamo byadufasha kuko twajya tuba dufite abaganga isaha ku isaha n’igihe cy’amasaha y’ikirenga baba bahari.”
Uwambaje Marie Florence ni umwe mu bivuriza ku bitaro bya Gisenyi avuga ko nabo babangamirwa n’abaganga bahora bagenda batahamaze kabiri.
Ati “Kuba uba warahawe gahunda n’umuganga mu cyumweru gitaha wagaruka kuri iyo gahunda bakakubwira ko atakihakorera natwe biratubangamira. Hakwiye kugira igikorwa kuko urwo ari urucantege rutuma abarwayi barushaho kwiyongera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie mu nama n’abikorera b’akarere ka Rubavu yavuze ko iki kibazo bagiye kucyigaho bakakirebera umuti uhamye anemeza ko ibi bitaro bigize abaganga bahoraho byafasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza.
Bimwe mu bindi bibazo ibi bitaro bifite harimo kuba byakira umubare munini w’abarwayi batagira Mituweri bikagorana kubakurikirana uko bikwiye.
Imvaho Nshya
Exit mobile version