Site icon Rugali – Amakuru

Rubavu: Gitifu w’Umurenge yategetse abatigiste kurandura imyaka y’abaturage baranga


Abaranduriwe imyaka bavuga ko ibitunguru byabo byaburaga ukwezi kumwe ngo byere? Foto Izuba Rirashe
Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yajyanaga abaturage bari kurangiza igihano nsimburagifungo (Tige) kurandura imyaka y’abantu bahinze ku butaka bwa Leta banze kumwumvira ngo bayirandure biba ngombwa ko yiyambaza abandi baturage bari aho hafi.
Aba baturage bari muri tige, nk’ujko tubikesha inkuru y’Izuba Rirashe, babwiye Umuyobozi w’Umurenge ko kurandura imyaka y’abaturage ari ikosa bityo rero batakora ibindi byaha ngo “n’ibyo bafungiye bitararangira”.
Imyaka yaranduwe yari ihinze mu rugabano rw’umupaka wa Kongo n’u Rwanda ahazwi nka “zone neutre” mu Mbugangali ho mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Abaturage baranduriwe imyaka uko ari babili babwiye Izuba Rirashe ko Ubuyobozi bwari bwarababujije kubagara imyaka yabo ariko nyuma bagasaba Akagali uburenganzira bukabibemerera kuyibagara. Ubuyobozi bw’Akagali bwahakanye ibi abaranduriwe imyaka bavuga bwabahaye uburenganzira bwo gukomeza kuhahinga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Mugisha Honore, yabwiye Izuba Rirashe ko aba baturage yabasabye ko nibasarura batazasubizamo ariko bakanga ari nayo mpamvu imyaka yabo bayiranduye.
Abaranduriwe imyaka bavuga ko yaburaga ukwezi kumwe ngo yere. Bavuga ko bamaze kwandikira Akarere na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo babarenganure.
– See more at: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Umutekano-23/article/rubavu-gitifu-w-umurenge-yategetse-abatigiste-kurandura-imyaka-y-abaturage#sthash.Ks1sTvu1.dpuf

Exit mobile version