Rubavu: Ukutavuga rumwe ku mpanuka yaguyemo umushoferi. Umugabo witwa Mfitumukiza Théoneste w’imyaka 36 bakunze kwita Boyoma wari utuye mu Kagari ka Kanyefurwe mu Murenge wa Nyakiriba, yabonetse yitabye Imana imodoka yatwaraga imuri hejuru, bitera urujijo kuko abaturage bibaza ukuntu imodoka igonga umushoferi uyitwaye.
Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata nyuma yo gusanga umurambo w’uyu mugabo aho ibi byabereye mu Mudugudu wa Hanika, Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo.
Iyi mpanuka yamenyekanye ubwo abaturage babonaga imodoka yarenze umuhanda ugana kuri cathédrale ya Nyundo, bayegereye basanga umurambo w’umushoferi munsi imodoka imutsikamiye.
Nyiri iyi modoko witwa Habarurema Antoine yavuze ko yatunguwe n’urupfu rw’umukozi we kuko ku Cyumweru yari yiriwe akora.
Ati “Ejo yajyanye ifarini i Kayove mu Karere ka Rutsiro avuyeyo ajyana imbaho i Nyamyumba, ni uko atashye aha lifuti umugore baraza bageze ku Nyundo kigingi avamo. Twatunguwe no kumva ngo yakoze impanuka ahubwo bamwe barimo gucyeka ko yaba yishwe dutegereje icyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyundo, Nangamabwire Léonidas, yavuze ko batakwemeza neza icyaba cyishe uyu mugabo mu gihe hatarakorwa iperereza.
Ati “Natwe ni uku twabibonye ubu itsinda rya RIB rishinzwe kugenzura ahabereye ibyaha by’ubwicanyi bavuye i Karongi ni nabo dutegerejeho kumenya amakuru y’ukuri ajyanye n’uru rupfu.”
Nubwo bamwe mu baturage badahwema kugaragaza ko uyu mugabo ashobora kuba yishwe bitewe n’uko batumva uburyo umuntu ashobora kugongwa n’imodoka yari atwaye, abaturanyi ba nyakwigendera bemeza ko nta kibazo yajyaga agirana n’abandi ku buryo byamuviramo kwicwa.
Imodoka yataye umuhanda itsikamira shoferi biteza ururjijo uko yaba yamugonze kandi ariwe wari uyitwaye
RIB yahise ihagera ijyana umurambo ngo iwukorere isuzuma