Rubavu: Abantu batanu bafungiwe gukora imyigaragambyo itemewe.
Abaturage batanu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho kwigomeka ku butegetsi bagakora ibimeze nk’imyigaragambyo, nyuma yuko bagenzi babo barashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri bagerageza kwinjiza magendu mu gihugu.
https://youtu.be/oQ0T8EYWTmw
Abafashwe ni batanu bo mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu, ariko abagaragajwe mu ruhame ni abagabo batatu n’umugore umwe.
Nk’uko byagaragajwe mu nama ubuyobozi bwagiranye n’abaturage muri iki gitondo, ibikorwa bakurikiranyweho byakozwe mu ijoro ryakeye, aho bashinjwa ko bakubise abashinzwe umutekano bakabakomeretsa babatera n’imisumari nyuma y’uko bagenzi babo barashwe bashaka kwinjiza magendu mu gihugu.
Umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, Colonel Pascal Muhizi, yabwiye abaturage ko ibintu byo gupfa kwigaragambya atari ibyo mu Rwanda, bitewe n’amateka.
Ati “Uyu mudamu yavuzaga induru avuga ngo nimubakubite mubice bo kubabuza imibereho, hari n’abandi babiri bari bafite imihoro n’ibyuma na ntampongano y’umwanzi, nabo barafunze ubu bari kuri polisi.”
Umukuru w’umudugudu wa Karukoko byabereyemo, Muhayimana Agnes, yavuze ko abaturage bari barakaye kubera ibyabaye.
Ati “Bakubise umuyobozi w’Umudugudu w’Isangano abahungira muri butike, aba bantu bashaka kuyisenya, ngezeyo nsanga uyu mudamu n’aba basore bavuga ngo muziko Interahamwe zashize mu gihugu? Turacyahari mutwereke twa mudugudu tudushwanyaguze. Nahise njya iruhande ndatabaza ariko aba bantu bagomba guhanwa.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye ko aba bantu bakurikiranwa kandi ibikorwa nk’ibyo bigahagarara.
Ati “Birababaje kubona umuntu yaraye irondo agahura n’abantu nkaba bakamukubita, ukubise umuntu uraye irondo aba akubise umuyobozi.”
Yasabye ko abaturage bahagarika imico nk’iyo kuko itemewe mu gihugu.