Rubavu: Apostle Nsengayire Baudouin uyobora itorero Shammah arashinjwa gusambanya umukirisitu. Umuyobozi w’itorero SHAMMAH Ministries rikorera mu Karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba Apostle Nsengayire Baudouin arashinjwa gusambanya abakrisitu bo mu itorero ayoboye barimo umuvugizi waryo Wungirije witwa Pastor Hagenimana Bodouine.
Itorero Shammah kuri ubu rifunze ,biravugwa ko rimaranye iminsi ibibazo by’ingutu, birimo kutumvikana kw’abayobozi bakuru baryo, ku buryo bishobora no kuzatuma rifunga imiryango burundu.
Bamwe mu basengera muri iri torero babwiye ikinyamakuru babwiye itangazamakuru ko ibibazo biririmo byatewe ahanini n’amakimbirane ari hagati y’Umuvugizi waryo, Apostle Nsengayire Baudouin na Pastor Hagenimana Bodouine umwungirije. Ngo uyu muyobozi Mukuru yari yijeje uyu mukobwa kuzamurongora, biza kurangira amwigaritse.
Mu gushaka kumenya umuzi w’izi mvururu zimaze iminsi mu itorero, twagerageje kuvugana n’impande zose kugira ngo tumenye icyihishe inyuma yabyo ku buryo abakirisitu bari mu rungabangabo kubera ifungwa ry’urusengero rwabo.
Pastor Hagenimana Bodouine wari umuyobozi wungirije w’itorero SHAMMAH Ministries, avuga ko nyuma yo kubona ko mu itorero harimo ibibazo by’ingutu yandikiye ibaruwa umuyobozi w’impuzamatorero mu Karere ka Rubavu, asaba ko baza guhosha ibibazo b’iri mu itorero ryabo.
Avuga ko umuzi w’ibibazo by’ingutu mu itorero ari akarengane yakorewe na Apostle Nsengayire, karimo kuba yaramusambanyije ku gahato inshuro nyinshi akiri muto, kugeza ubwo yaje kumuha umwanya wo kumwungiriza kugira ngo azajye abona uko amusambanya bimworoheye.
Yagize ati “Mu rusengero harimo ibibazo by’ingutu byatewe na Apostle Nsengayire Baudouin, nkimara kubibona nk’umwungirije nanditse ibaruwa mpuruza nyandikira impuzamatorero kugira ngo baze batabare ku bw’akarengane nakorewe.”
Yunzemo ati “ Kuva 2007 turi kumwe, iwacu bamufataga nk’umuvandimwe wacu. Nari mfite imyaka 16, mufata nk’umuyobozi wanjye. Yaje gukomeza kutwiyegereza cyane, ampa inshingano mu rusengero maze aza gutangira kunsambanya tutabyemeranyije ariko kubera igitinyiro yari afite nkamuhishira.”
Avuga ko Apostle Nsengayire Baudouin yamusambanyaga kenshi amwizeza umwanya ukomeye mu itorero, ngo gusa ariko ku myaka 24 yaje kumugira Umuvugizi wungirije w’itorero.
Avuga ko nyuma yo kugendana n’icyo gikomere imyaka myinshi ngo yaje guteranya inama ya Komite nyobozi y’itorero, ashyira ahagaragara ihohoterwa Apostle Nsengayire Baudouin yamukoreye, kuva ubwo hatangira kuzamuka umwuka mubi mu itorero wanatumye rifungwa.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Apotre Nsengayire Baudouin yagiranye n’Iyobokamana, yirinze kugira ibyo atangaza ku bimuvugwaho, abwira umunyamakuru ko agomba gutegereza ibizava mu iperereza rya RIB ngo kuko ariyo iri kugikurikirana.
Yagize ati “ Kuri ubu ntacyo nabivugaho kuri ubungubu, kuko nzavuga ari uko RIB yagaragaje ibyavuye mu iperereza kuko ikibazo cyamaze kugezwayo. Imyanzuro nigaragazwa nibwo nshobora kugira icyo mbivugaho. Nta kindi nagusubiza rwose wikwirirwa umbaza byinshi.”
Umuyobozi w’impuzamatorero ya Gikiristu mu karere ka Rubavu, Bishop Murekezi Masasu, avuga ko ibibazo biri mu itorero SHAMMAH Ministries babyumvise, ndetse ko baherutse no kwakira ibaruwa y’umuvugizi wungirije waryo Pastor Hagenimana Bodouine.
Avuga ko nyuma yo kumenya imvururu ziri muri iri torero ndetse no kwakira ibaruwa y’umuyobozi wungirije waryo, ngo bandikiye Apostle Nsengayire Baudouin uriyobora ko yatumiza inama bakicara bakaganira bagacoca ibyo bibazo, ariko yanga kubikora.
Yagize ati “Twandikiye ibaruwa Apostle Nsengayire Baudouin tumusaba ko we n’abo bafitanye ibibazo bicara bakaganira bagacoca ibiazo bihari, ariko ntabwo yabyubahirije.”
Avuga ko ataramenya umuzi w’ibibazo biri muri iri torero ngo kuko bataricara ngo baganire amenye ikibiri inyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, Rutarindwa Joseph urusengero SHAMMAH Ministries ruherereyemo, avuga ko yashyize ingufuri kuri uru rusengero abasaba kubanza gukemura ibibazo by’ingutu biririmo.
Avuga ko amakuru afite ari uko ngo umuyobozi w’iri torero Apostle Nsengayire Baudouin yari yarijeje ko azarongora Pastor Hagenimana Bodouine ariko ngo kuru ubu akaba yaramaze kumwigarika.
Yagize ati “ Abantu ku ruhande bavuga ko uriya mushumba yari yarijeje uriya mukobwa ko azamurongora ariko nyuma yaho ntiyabikora. Ubwo urebye neza usanga ariyo ntandaro y’ayo makimbirane.”
Gitifu Rutarindwa avuga ko yashyize ingufuri ku rusengero rwa SHAMMAH Ministries ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019, nyuma yo gusanga bateje rwaserera bashaka kuharwanira.
Avuga ko kuhafunga atari igikorwa kigamije gufunga urusengero ko ahubwo ari ugushaka guhosha intambara zimaze iminsi zihakorerwa.