Site icon Rugali – Amakuru

Rubavu: Agaseke Bank yatewe n’abajura bayicucura arenga Miliyoni 50

Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu, aravuga ko Agaseke Bank ishami ryayo rya Rubavu riherereye mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Ndego, yaraye itewe n’abajura bataramenyekana barayiba, aho bivugwa ko yaba yibwe amafaranga agera kuri Miliyoni 53 z’amanyarwanda.
Nkuko amakuru aturuka aho ibi byabereye abivuga, aravuga ko iyi Banki yaba yibwe mu gihe abashinzwe umutekano wayo bari basinziiye, aho ngo abo bajura baba bishe idirishya ry’inyuma ry’iyi Banki maze bakinjiramo bagatwara agasanduku kabikwamo amafaranga.
Aya makuru yo kwibwa kw’iyi Banki yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Mugisha Honore, wabwiye Makuruki.rw ko iyi Banki yibwe ariko atubwira ko we nta makuru yadutangariza bitewe n’uko ikirego cyagejejwe muri Police ikaba ariyo iri gukora iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi, yabwiye Makuruki.rw ko aba bajura bibye iyi Banki mu ijoro ryakeye mu masaha ya saa munani, aho baciye murihumye abarinzi b’iyi Banki maze bakiba amafaranga ya Banki agera kuri Miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko ngo babibwiwe n’ubuyobozi bw’iyi Banki.
IP Hodari yakomeje kandi avuga ko kuva bakimenya aya makuru ngo bahise batangira iperereza kugira ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri ubu bujura, kuburyo ngo kugeza ubu abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubwo bujura.
Yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo n’abandi baba bafite aho bahuriye n’ubu bujura babashe gutabwa muri yombi.
Source: Makuruki.rw

Exit mobile version