Uyu ni Damaseni Habarugira, Inkotanyi ziherutse kumucuza ubuzima muri ubu buryo bubabaje zimuhoye ko yashishikarizaga abaturage kutemera kwamburwa amasambu yabo!!
Banyarwandakazi, Banyarwanda, muzihanganira ababisha bigize abategetsi b’igihugu kugeza ryari?
1.Nk’uko bimaze kugaragarira buri wese, Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga, ubutegetsi bwa Paul Kagame nta gahunda nzima bufitiye u Rwanda n’Abanyarwanda. Iyi myaka 23 ishize yatweretse neza ko icyo Kagame n’Agatsiko ke bazobereyemo ari ugukubita Abaturage, gukomeretsa, kurasa no kwica inzirakarengane, kwambura abaturage amasambu yabo, kubasenyera amazu, kubakata imishahara ku ngufu, kubicisha inzara, kubafungira ubusa n’ indi myitwarire ikwiye Abajura kabuhariwe, itakagombye kuranga Leta !
2.Muri iki gihe Abanyarwanda batuye mu gihugu bakomeje guhura n’uruvagusenya: buri munsi haratoragutwa imirambo muri za ruhurura hirya no hano mu gihugu, abaturage batari bake bakomeje kuburirwa irengero kandi nyuma bikaza kumenyekana ko bashimuswe n’agaco k’abagizibanabi kadakwiye izina rya Polisi y’igihugu! Ubutegetsi butwikirwa abenegihugu muri » Camps de concentration » zinyanyagiye hirya no hano mu gihugu zikitwa gereza mu buryo bwo kujijisha….ubwo ni butegetsi nyabaki?
3.Paul Kagame n’Agatsiko ke bahisemo kwimika irondakoko mu gisilikari na polisi , mu itangwa rya buruse zo kujya kwiga , no mu itangwa ry’imirimo inyuranye ya Leta . Urubyiruko rwarangije kubatera imboni! Ndetse mugeze n’aho mutegeka imiryango mpuzamaganga (ONG) itegamiye kuri Leta ngo kudahirahira ngo ihe akazi Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu!!!! Dufite ubuhamya bwanditse bw’imwe muri iyo imiryango kandi irabagaya bikomeye! Leta ikora ityo irubaka cyangwa ahubwo irasenya igihugu?
4. Paul Kagame n’insoresore yongeje mu mutwe akazihindura imashini ziskya abanyarwanda, uko imyaka ihita, bagenda barushaho kwigira indakoreka na bagashozantambara. Ntibumva imvugo y’amahoro n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, kuko amahoro n’umutekano by’Abenegihugu aribyo bibashishikaje. GUSAHURA NI YO POROGARAMU POLITIKE yabo!!! Abategetsi babi nk’aba tuzakomeza kubategera amajosi ngo bayagese kugeza ryari?
5.Paul Kagame n’abicanyi be ntibagitinya kwambuka imipaka ngo bajye kubuza amahwemo impunzi bamenesheje mu gihugu: barazima uburenganzira bwo gutahuka mu mahoro, barazica, barazitwikira imitungo, barazitesha kwibonera ibyangombwa bizifasha kwiberaho iyo mu mahanga ! Habyarimana Inkotanyi zirirwa zisebya yaba yarigeze kuzisanga iyo zahungiye kuzibuza uburyo?
Umwanzuro
(1) Banyarwandakazi, Banyarwanda, muzihanganira Paul Kagame n’aba bicanyi be kugeza ryari koko? Nk’aba bicanyi be yohereza mu Bulayi ngo baze gutezayo Umutekano muke, tuzakomeza kubahishira kugeza ryari?
(2) Gukomeza gusabana no gusangira n’abo muzi neza ko bakorera ubutegetsi bwica rubanda, nta kibazo mubibonamo?
(3) Bazajya bamara gusogota abanyu hanyuma namwe mukomeze mubakomere amashyi, mubabyinire?
(4)Bazajya babavangurira abana mureba nimurangize musubire mu ndirimbo y’umwijuto bateye ngo ngaha babakuye mu bukeye?
(5)Bazajya babarandurira imyaka hagamijwe kubicisha inzara namwe musubire mu bipindi byabo ngo u Rwanda baruhinduye Paradizo?
(6)Bazajya basahura igihugu bajye kwirira iraha mu mahanga, namwe babahume amaso muhurure ngo mugiye muri za Rwanda-day ?
Oya, STOP. Igihe kirageze ngo twerekane ko tubabajwe nubugome burenze kamere Kagame akorera Abanyarwana. Ni igihe cyo kujya ahirengeye maze tigatobora tukavuga ko iterabwoba n’igitugu cya Paul Kagame birambiranye, ko ibintu bigomba gihinduka!
Niba rero wiyumvamo ubutwari bwo guharanira impinduka….tangira witegure, IGIHE NI IKI.
Iki ni igihe cyo KWIVUMBURA no KWIGARAGAMBYA , mu mahanga kimwe n’imbere mu gihugu, kugeza tugeze ku ntego yo gusezerera ubutegetsi bwica bwa Paul Kagame n’Agatsiko ke.
RDV ejo i Buruseli mu myigaragambyo yo kwamagana umwicanyi.
Padiri Thomas Nahimana.