Site icon Rugali – Amakuru

Rtd.Brig.Gen Rwigamba Andrew wabaye umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu, yitabye Imana azize uburwayi

Rtd.Brig.Gen Rwigamba Andrew wabaye umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu, yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2019 aho yaguye mu bitaro Cairo International Medical Center mu Misiri

Rwigamba Andrew yabaye umuyobozi wa Polisi y’Igihugu kugeza mu 2008 asubira mu ngabo z’u Rwanda aza gusezererwa mu 2013 hamwe n’abarimo Gen Gatsinzi Marcel, Gen Ibambasi Alex n’abandi.

Nyuma yo gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda yakomeje gutanga umusanzu we muri Minisiteri y’ingabo aho yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ndetse wanabaye Umuyobozi wa Polisi y’u rwanda, Gen Andrew Rwigamba,yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu Gen Andrew Rwigamba wabaye umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yakoraga muri Minisiteri y’Ingabo mbere y’uko yitaba Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Amakuru agera ku umuryango aravuga ko Gen Andrew Rwigamba yari amaze iminsi yivuriza mu Misiri mu bitaro bya Cairo International Medical Center.

Mu byo Gen Andrew Rwigamba yakoze harimo ko yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu kugeza mu 2009, hanyuma mu 2013 asezererwa mu ngabo.

Exit mobile version