Bazi kwiyemera gusa! RSSB iricuza kuba yarubatse inzu zihenze gusa! Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Richard Tusabe, aravuga ko yicuza cyane kuba ikigo akuriye cyarubatse gusa inzu zihenze kandi ngo cyagombye kuba cyarubatse n’izihendutse zihwanye n’ubushobozi bw’abanyamuryango bacyo.
Richard Tusabe, Umuyobozi mukuru wa RSSB
Uwo muyobozi avuga ko kuva kera icyo kigo cyubatse inzu zihenze zikagurwa n’abishoboye, cyane cyane Abanyarwanda baba hanze, zikaba zirenze kure ubushobozi bw’abagombye kuzigura mbere ari bo banyamuryango bacyo.
Tusabe avuga ko yemera icyaha cy’uko hubatswe inzu nyinshi ariko zihenze, ku buryo ngo hatatekerejwe ku bantu b’ingeri zose.
Agira ati “Twubatse umudugudu wa ‘Vision 2020’, Umucyo ndetse na ‘Vision City’, ni inzu nziza zateje imbere urwego rw’imyubakire mu mujyi wa Kigali. Icyakora icyaha nishinja ni uko twubatse izo nzu zihenze gusa ntitwubake n’izihendutse, icyo cyaha ndacyemera”.
Ati “Niba hari inzu za miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda, kuki nta zihari za miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda! Icyo ni icyaha nemera ariko nzi uko nzagikemura. Abo twari tugiye gufatanya mu mudugudu wa Gasogi nasanze bidakunda ndabireka, kuko ngo inzu iciriritse ni miliyoni 30Frw, ntabwo yaba iciriritse rero”.
Yakomeje avuga ko hari aharimo kubakwa inzu ziciriritse ku buryo yumva abo ari bo bafatanya kuko hakubakwa nyinshi.
Ati “Hari inzu zirimo kubakwa ahitwa Rugarama, zifite agaciro ka miliyoni 20 ariko ngo bazubaka n’iza miliyoni 15 ndetse n’iza miliyoni 13 zizaboneka. Abo rero ni bo numva twafatanya kuko twebwe dufite amafaranga, bityo no kugabanya ibiciro bikaba byakoroha, ubu nkaba mbabazwa n’uko izo nzu zakwibonwamo na buri Munyarwanda tutarazishyira ku isoko”.
Yongeyeho ko bazakomeza gushakisha ibigo by’ubwubatsi bizobereye, bikoresha ikoranabuhanga rituma hubakwa inzu zidahenze ariko nziza kandi zikomeye, bityo umuntu uhembwa umushahara uri hasi na we amahirwe yo gutunga inzu ye abe yamugeraho kuko ngo ibyiza by’u Rwanda bitagomba kugera kuri bamwe.
RSSB iricuza kuba yarubatse inzu zihenze gusa
Urugero rw’inzu zafatwaga nk’aho ziciriritse nk’uko RSSB yabitangaje umwaka ushize, ni izo mu mudugudu wa Vision City mu Karere ka Gasabo zo mu bwoko bwa ‘Apartments’, zikaba zari zagabanyirijwe igiciro.
Iy’ibyumba bibiri yaguraga miliyoni 63Frw, iy’ibyumba bitatu ikagura miliyoni 94Frw na ho iy’ibyumba bine ikagura miliyoni 108Frw.
Izo nzu zashyizwe kuri ibyo biciro bivugwa ko biciriritse bivuye kuri miliyoni 108Frw ku y’ibyumba bibiri, miliyoni 163 ku y’ibyumba bitatu no kuri miliyoni 183Frw ku y’ibyumba bine, icyo gihe zikaba ngo zari zarabuze abaguzi.
Inyubako z’icyo kigo zo mu bwoko bwa ‘Pension Plaza’, haba izo mu Mujyi wa Kigali n’izo mu ntara, na zo ngo ntizikoreshwa nk’uko bikwiye kuko kugeza ubu ngo zikoreshwa ku gipimo cya 58%, gusa ngo ntibikanganye kuko bizera ko bizazamuka.
Tusabe avuga kandi ko bateganya kubaka izindi nyubako nk’izo ariko RSSB ikazafatanya n’abikorera, ngo bakazahera mu turere twa Muhanga na Rubavu, ahazubakwa iz’ubucuruzi.