Site icon Rugali – Amakuru

RSE: Hacurujwe imigabane y’amafrw ibihumbi 36 gusa

Kuri uyu wa 06 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Bralirwa, Crystal Telecom na I&M Bank-Rwanda ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 36 gusa.

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)” hacurujwe imigabane 100 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 14 500 Frw yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 145 ku mugabane ari nako gaciro uyu mugabane wariho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 200 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 12 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 60 Frw ku mugabane umwe, nawo igiciro cyawo kitahindutse ugereranyije n’ejo hashize.

Hanacurujwe imigabane 100 ya I&M Bank-Rwanda ifite agaciro k’amafaranga 9 500 Frw yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 95 ku mugabane ari nako gaciro uyu mugabane wariho ejo hashize.

Amasaha yo gufunga isoko yageze isoko rigishyushye

Amasaha yo gufunga imiryango y’isoko uyu munsi yageze ku isoko hari imigabane 57 700 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 290 na 300 ku mugabane umwe, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 5 400 ku mafaranga 286 Frw.

Mbere y’uko isoko rifunga kandi hari imigabane 175 500 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 144 na 150, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane ibihumbi 20 ku mafaranga 135 Frw gusa.

Hari n’imigabane 88 900 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 60 na 66 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Ku isoko hari n’imigabane 503 800 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 na 100 Frw, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Exit mobile version