Aya magambo akarishye, yuzuye agasuzuguro ndetse no kwishongora ariko yagombye gutanga isomo ku bantu bakandamijwe.
Ese niba agatsiko abantu bakunze kuvuga ari 5% ubwo 95% ikora iki kugirango yange kuba ingaruzwamuheto? Niba koko 5% ariyo ineka 95% ikamenya aho umuntu wese yiriwe nuwo bavuganye ariko 95% ntimenye igihe iguye mu mutego bayiteze biteye kwibaza byinshi. Byaba biterwa nuko muri 95% huzuyemo ba ntibindeba cg abize byabananiye kugira ubwenge bwo guhangana n’aka gatsiko?
Hari ibyo ndeba bikanshisha/bikantangaza. Usanga abenshi bata igihe ku mazu yubatse i Kigali y’agatsiko bayita amajyambere FPR yagezeho. Igishekeje ntawe uyobewe ko ari amafaranga yavanywe muri Coltan bavanye muri Congo.
Abandi batewe ubwoba na FPR ku buryo bakekako imenya ibyo batekereza. Usanga imvugo zabo zuzuye ukwiheba ko bo ntacyo bageraho. Aka ni akazi k’ingando.
Abandi baziko hari umuntu ubibabereyemo, bakirinda gukoma bagirango umwicanyi azabarebera izuba. Umwicanyi ntarobanura. Hano ni iterabwoba FPR yabibye mu bantu.
Abandi bakubwirako bakora politiki idasaba kubanga umuheto. Biyibagizako Kagame ubwe yivugiye ko ni biba ngombwa azasubira mu ndaki, gusa ubu ayirimo-inzitiramasasu. Aba ni bamwe bari kuregera uwo barega bagirango barenganurwa. Bitwara umwanya ngo babisobanukirwe.
Iyo bamwe bafashe umuheto barwana ku buzima bwabo kuko umwicanyi aba yabyuye umugara, usanga abandi bavuga ngo bariya bazatuma abazungu batatwumva. Ushobora kwibaza niba umuzungu yarabumvishije mbere ntawe urafata umuheto. Bisaba igihe ngo bamwe babisobanukirwe. Ese ibibazo turimo twabigiyemo dute? Witegereje neza usanga umuzungu ashyigikiye umwiryane.
Utabusya abwita ubumera. Bamwe bati kuki bariya batakuyeho umwicanyi ku butegetsi umenya batabishoboye. Wowe waba warabafashije ngo mwuse ikivi bidatwaye umwanya munini cg uri rutemayeze?
Bamwe bati nageze iyo bigwa, bagombye kwibuka abavandimwe babo, abana babo cg amahanga abananiye.
Donat Gapyisi