Site icon Rugali – Amakuru

Robert Bayigamba wari ugiye kumara ukwezi afunzwe by’agateganyo yarekuwe

Bayigamba Robert yarekuwe

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge Umuseke wabonye uvuga ko Robert Bayigamba yarekuwe by’agateganyo agakurikiranwa adafunze, ndetse rwategetse ko ahita arekurwa.

Bayigamba Robert yari mu Rukiko asomerwa ariko Umunganira mu Mategeko ntiyari ahari, kimwe n’Ubushinjacyaha ntibwari buhagarariwe, gusa bufite iminsi itanu yo kujuririra ikemezo cy’Urukiko.

Robert Bayigamba aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri: Icyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo Kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

Ibi byaha byombi bihanishwa ingingo ya 174 n’iya 177 zo mu Gitabo k’ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze byatuma Robert Bayigamba akurikiranwaho ibi byaha afunze.

Bayigamba ni nyiri Sosiyete yitwa ‘Manumetal Ltd’, ifite agaciro ka miliyari 3Frw, yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse aba no mu buyobozi bukuru bw’ibigo bikomeye nka RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi, yatawe muri yombi tariki ya 22 Ukwakira 2019.

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

Exit mobile version