Abanyarwanda benshi barababaye kuba badashobora kwibuka ababo babavuyemo guhera mu mwaka w’1990 bazira ubwicanyi ku mpande zombi, rwaba ku ruhande rw’abatutsi cyangwa ku ruhande rw’abahutu. Abanyarwanda benshi bashimishijwe no kuba hari imbuga bashobora gukoresha bakibohora bakavuga akababaro batewe n’abavandimwe babo bitabye Imana bazira akarengane.
Abo ariko ni abari hanze y’u Rwanda kuko abari mu Rwanda baracyari muri gereza. Umwe mu banyarwanda bari hanze ati interahamwe zaranyiciye n’Inkotanyi nazo ziranyicira. Yavuze uburyo ashimishijwe n’uko abashije kwibuka umuryango we ku mugaragaro. Ati Inkotanyi zicishije umuryango wanjye udufuni. Arongera ati umwicanyi wese n’umwicanyi kandi n’akababaro kose ni akababaro, waba wariciwe n’interahamwe cyangwa n’inkotanyi byose byateje akababaro.
Ukurikije ubuhamya bwa buri wese usanga ari inzira y’umusaraba nk’iyo Kizito yaririmbye kandi ko buri wese afite inzira ye y’umusaraba. Iki gikowa batekereje cyo kwibuka ku mbuga abantu bose baba abahutu cyangwa abatutsi bakibuka ababo bazize ubwicanyi bwi mu Rwanda ntako gisa n’icyo gushyigikirwa.
Ibi nibyo bizubaka ejo heza hazaza h’u Rwanda, nibyo bizubaka urukundo, ubumwe abanyarwanda bahoranye mbere ya Jenoside n’ubwiyunge. Ibi ni ugukomeza ibikorwa byiza bya kimuntu Kizito Mihigo Imana imwakire yasize atangije. Kuvuga no kuvugisha ukuri nibyo byubaka igihugu. Umuntu wese ni ikiremwa cy’imana, buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ubuhamya bwo kwibuka abe bose baguye mu mahano yabaye mu Rwanda, bikaba ari inzira iboneye yo kwiyunga no kubana neza.
“Mbega agahinda kuba uri umwana muto utegereje ko bakwica”. Ibi ntibizongere kubaho.
Twibuke inzirakarengane zose zambuwe ubuzima zitabishaka. inkotanyi n’Interahamwe byose birasa. bakoze ibikorwa bimwe. bagiriye nabi abanyarwanda. Ni byiza ko twese twibuka izo nzirakarengane zose maze tugafatana mu mugongo.
Ikiganiro « ribara uwariraye ni urubuga aho buri wese ashobora kuvugira amateka ye » Byagaragaye ko iyo inkuru ivuzwe n’undi ntabwo ayivuga nka nyirayo nyirubwite wabayeho ubwo buzima. Ni muri urwo rwego iki kiganiro cyashiriweho. Ikibabaje n’uko hari abadashaka ko abantu bose bibukwa.
Gatebuke ati mu Rwanda baravuga ngo nta moko ariyo ariko iyo aya mezi yo kwibuka ageze niho ubwoko bubaho. Kuko hari ubwoko bugenewe kwibukwa. Uwitwa Samputu we ngo abahezanguni bamushyizeho igitutu bamubuza gutanga ibitekerezo bye kuri uru rubuga. Murumva ko inzira iracyari ndende niyo mpamvu nabwira abanyarwanda bumva kandi bashyigikiye iyibukwa ry’abantu bose kudacika intege kuko amaherezo y’inzira ni munzu.
Abahezanguni b’abatutsi ngo umututsi ntagomba kwibukana n’abahutu! Mureke mbibarize banyarwanda, ubwiyunge buzavahe? Buzakorwa gute? Niba hari abatutsi batemera ko n’bahutu bishwe kandi bazira akarengane, ubwo abo batutsi ni nkaho bemeje ko izo nzirakarengane zagombaga gupfa. Umutangabuhamya umwe ati ntabwo Kizito yapfa ngo duceceke, njye nzavuga ukuri ntabwo nzacika intege.
Umugabo umwe yaravuze ngo ubwoko butigira ku mateka yabwo bwikanga buri gihe yasubiwemo. Undi mutangabuhamya ukomoka ku babyeyi baturuka ku moko yombi ise yari umututsi ariko nyina yari umuhutukazi nawe yahuye n’ibibazo bitoroshye ku mpande zombi. Avugako bahungiye muri Congo ubwo buzima ntabwo azi cyane kuko yari akiri muto, ahubwo ubwo azi n’ubwigihe batahutse bava muri Congo kuko yaramaze guca akenge. Aho nyina atari yorohewe.
Kandi umuryango wa se bafataga we na murumuna we nk’abahutu kuko nyina yari umuhutukazi. Yababajwe cyane n’uko atashoboye kurinda murumuna akaba yarishwe. Murumuna we yishwe arozwe n’umwe mubo mu muryango wa se. Murumuna we bamugaburiye ikirayi cyokeje ariko bagisize uburozi maze buramuhitana. Kandi nawe bari bamuteguriye ikirayi ariko ntabwo yari araho. Avuga ko iyo aza kuba ahari ntabwo murumuna we yari kurya icyo kirayi.
Borababaje kuvuga ko atari ngombwa ko abahutu biciwe bagirirwa impuhwe kubera baturuka mu bwoko runaka, ko batagomba no kwibuka n’ababo bazize akarengane. N’iyo wibeshye ukagira icyo ubivugaho cyangwa ukarira mu cyunamo bavuga ko ari amaraso arimo kukuriza. Mwiyumvire namwe ubugome buri mu bantu! Abo bahezanguni babona amarira yabo biciwe ku ruhande rw’abahutu bakavuga ngo ni ikinamico. Kizito yatangije umurimo utoroshye wo gukangura abo bose.
Umunyamakuru ati itangazamakuru ryagize uruhare mu byabaye mu Rwanda. Iyo itangazamakuru riyobowe na politiki, iyo politiki iyo ari mbi byanga bikunda bigira ingaruka. Itangazamakuru ry’u Rwanda ntiryigeze rihagarara gukorana na leta, icyo leta ishatse cyose irarikoresha. Itangazamakuru iyo rikoreshejwe na politiki mbi y’igihugu riroha igihugu.
Liliane Umuhoza