Site icon Rugali – Amakuru

RIB yataye muri yombi umunyamakuru Placide Ngirinshuti ukorera Radio Kiss FM

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru Placide Ngirinshuti ukorera Radio Kiss FM, akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira umusirikare n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

RIB yatangaje ko kuri uyu wa Mbere Ngirinshuti yari ku kabari kitwa Demarage i Remera munsi ya Stade Amahoro, ahasanga umurundi witwa Ndorere Eric w’imyaka 32, aza yiyita umusirikare, abwira uwo murundi ngo namuhe ibyangombwa.

Nk’uko Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabibwiye IGIHE, uwo murundi ngo yamuhaye uruhushya rwo gutwara imodoka rw’i Burundi, undi ngo aruca avuga ngo ni “indangamuntu yo ku bwa Habyarimana”, aramukubita aragenda.

Abashinzwe umutekano w’aho ngaho ngo baje kumufata, bamushyikiriza RIB i Remera mu gihe uwahohotewe yahise ajyanwa kwa muganga ku Kacyiru.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.


Umunyamakuru Ngirinshuti ukorera Radio Kiss FM afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Remera

Exit mobile version