Site icon Rugali – Amakuru

Bahere kuri Rushyashya na Tom Ndahiro! RIB yatangiye gukurikirana abakoresha imbuga nkoranyambaga basebanya!

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) butangaza ko batangiye gukurikirana abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebanya, ahanini bakaba bibasira abagore bifashishije amafoto yabo.

Ibi byasobanuwe na Hakilimali Shema, wari uhagarariye RIB mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamakuru mu rwego rwo kureba uburyo abagore bakora umwuga w’itangazamakuru bafasha bagenzi babo bakora indi mirimo gukoresha ikoranabuhanga, aho byagaragaye ko bacibwa intege rimwe na rimwe no gutukirwa no kwandagarizwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagahitamo kuzivaho.

Umuyobozi muri RIB, Hakilimali Shema, yagaragaje ko umwaka ushize RIB yagejweho ibirego 5 n’abantu bahohoterewe ku mbuga nkoranyamabaga, muri bo 3 bakaba barashyikirijwe ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo byaha.

Yagize ati “Ibi byaha twatangiye kubikurikirana, mu mwaka umwe urwego rwa RIB rumaze, tumaze kugezwaho ibirego n’abantu 5, ubwo ni mu mwaka ushize wa 2018, abagera kuri batatu mu bakekwaga bagejejwe imbere y’inkiko, naho babiri bo bararekuwe kuko nta bimenyetso bifatika byabonetse.”

Hakilimali akomeza avuga ko uyu mwaka wa 2019-2020, RIB imaze gushyikirizwa ibirego 8 by’abantu bahohotererwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muyobozi avuga ko bamwe mu bahohotera abagore bakoresheje imbuga nkoranyamabaga bari imbere mu gihugu abandi bakaba hanze yacyo.

Ati “Ku bari mu mahanga biragoye kugenza iki cyaha, ariko ahari bizagerwaho kuko u Rwanda rufite imiryango mpuzamahanga rugenda rwinjiramo harimo na polisi mpuzamahanga, bizadufasha kujya duhererekanya abanyabyaha.”

Avuga kandi ko mu gukurikirana abantu bari hanze y’Igihugu bisaba kwifashisha amategeko mpuzamahanga n’amasezerano hagati y’ibihugu kuko ngo hari aho asanga mu babikora harimo Abanyarwanda ariko bafite n’ubundi bwenegihugu, bityo kubakurikirana bikaba bisaba ko hifashishwa amategeko mpuzamahanga.

Hakilimali avuga ko RIB ikomeje ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda ko mu gihe bahohotewe hakoreshejwe ikoranabuhanga ari byiza kujya gutanga ikirego kugira ngo abakekwaho kubahohotera bahanwe ndetse ibi byaha biceke.

Avuga ko imbogamizi bahura nazo ari uko hari abaseberezwa ku mbuga nkoranyamabaga bakicecekera ahubwo bagahitamo kuzivaho, kimwe mu bishobora gutuma abagore bakoresha izi mbuga bagabanuka mu gihe badafashe umwanzuro wo kurega ababahohotera muri ubwo buryo ahubwo bagahitamo kutongera gukoresha ikoranabuhanga.

Uyu muyobozi avuga ko bimwe mu birego bahura na byo ari iby’abantu babana nk’umugore n’umugabo, batandukana umwe muri bo agahitamo gushyira hanze amafoto bifotozanyije bakiri kumwe, rimwe na rimwe aba atari ayo gushyira ahabona kuko aba agaragaza ubuzima bwite bwabo.

Avuga ko hari n’inkumi n’abasore bakundana bakaba bakwifotozanya mu buryo bunyuranye cyangwa umwe agafotora undi yambaye ubusa, batandukana urukundo bari bafitanye rurangiye cyangwa bagira icyo bapfa umwe muri bo agatangira gushyira undi ku nkeke amubwira ko agiye gushyira ahagaragara amafoto yamufotoye.

Akilimali avuga ko ibi byose ari ibyaha bigenzwa na RIB igihe bimenyekanye, gusa ngo ababiregera ni bake.

Ati “Hari abemera guhozwa kuri iyo nkeke ntibabashe kuregera RIB ngo igenze ibyo byaha, hari n’abemera gutanga amafaranga baba basabwa basa nk’abigura ngo ayo mafoto adashyirwa hanze.”

RIB irashishikariza abantu bakorerwa ihohoterwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga kujya batanga ibirego kugira ngo abakekwaho ibyo byaha bakurikiranwe n’ubutabera.

Ikoranabuhanga iyo rikoreshejwe neza riteza imbere igihugu, iyo rikoreshejwe nabi risebanya risenya abantu

http://imvahonshya.co.rw/rib-yatangiye-gukurikirana-abakoresha-imbuga-nkoranyambaga-basebanya/

Exit mobile version