ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° : 2019/05/001
1. Iri joro ryakeye, Biro nyarwanda y’ubugenzacyaha (RIB) yatangarije mu ruhame rwa bose ko uyu munsi kuli 17/05/2019 ishyira ahagaragara Major Nsabimana Callixte Sankara ufungiwe ahatazwi kuva atabwa muli yombi, nk’uko RIB yabitangaje kuli 30/04/2019 ishimangira ibyari bimaze kwemezwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera.
2. Ntitwabura kwishimira iri shyirwa ahagaragara ry’umukundarwanda Major Sankara, aliko dufite impungenge zikomeye ku mpagarike n’ubugingo bye, kuko ibi byumweru bishize abe tutigeze twemererwa kumubona ngo tumube hafi, nk’uko biteganywa n’itegeko n° 2013-30 ryo ku wa 24/05/2013 rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
3. Niyo mpamvu tuzinduwe no gusaba ibi bikurikira Leta y’u Rwanda, cyane cyane Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye nk’umugenzacyaha mukuru akaba ari nawe ubazwa iyubahirizwa ry’amategeko ahana, akabazwa kandi impagarike n’ubugingo by’abanyururu:
a) Kwemerera Major Sankara gusuzumwa n’umuganga wigenga mbere y’uko aburana ;
b) Gusaba Urugaga rw’Abunganizi b’u Rwanda guha Major Sankara umwunganizi w’ubuntu (Avocat pro Deo) kuko ari umucikacumu akaba nta bushobozi afite bwo kwiyishyurira umwunganizi ;
c) Kwibutsa uburenganzira ntayegayezwa bwa Major Sankara kugirango abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka kumuba hafi bajye bamugeraho.
Bikorewe Edmonton-Alberta (Canada), none 17/05/2019
Ubuyobozi bwa Fondation Sankara :
François Mutuyemungu (Perezida) (Sé)
Dr Innocent Biruka (Umujyanama) (Sé)