Site icon Rugali – Amakuru

RIB ntiyaba yerekanye Rusesabagina vuba na bwangu ngo bibagize abanyarwanda ibivugwa ko Kagame yaba yarapfuye?

U Rwanda Rwataye muri Yombi Paul Rusesabagina. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rw’u Rwanda, RIB, rwatangaje uyu munsi kuwa mbere ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba. Uru rwego rusobanura ko rwamutaye muri yombi k’ubufatanye n’ibihugu by’amahanga bitatangajwe. Gusa, umuvugizi wa RIB yirinze kuvuga igihugu cyangwa ibihugu byafashije u Rwanda kugirango atabwe muri yombi, yumvikanisha ko biri mu nyungu z’ubutabera.

RIB yasobanuye ibyaha akekwaho, ari byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, ni bwo Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera, kugirango abazwe ku byaha bikomeye leta y’u Rwanda imushinja, birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda.

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry, yasobanuye ko ibyo byaha barega Rusesabagina byakorewe mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, ahabereye ibitero mu kwezi kwa 6/2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu kwezi kwa 12/ 2018.

Rusesabagina w’imyaka 66, yavukiye i Murama mu cyahoze ari Perefegitura ya gitarama, akaba yabarizwaga mu gihugu cy’u bubiligi.

Mu gihe cy’intambara yo muri 1994 na jenoside yakorewe abatutsi, Paul Rusesabagina yari umuyobozi wa Hôtel des Milles Collines, imwe mu mahoteli yari akomeye muri icyo gihe. Nyuma y’intambara, nyuma haje gusohoka filime mbarankuru igaragaza Paul Rusesabagina nk’umuntu w’intwari warokoye abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli.

Leta y’ u Rwanda n’ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye muri iyi hoteli bahise batera utwatsi ibyo kuba Rusesabagina yaba yarahishe abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli. Bamwe mu barokokeye muri iyi hoteli, bagaragaza ko Rusesabagina yarokoraga umuhaye amafaranga abandi akabareka

Iyi filime yatumye abona ibihembo binyuranye, kugeza n’icyo yahawe n’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush mu mwaka nwa 2005.

Exit mobile version