Site icon Rugali – Amakuru

Rev. Jesse Jackson yabaye nka cya Kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera! Ese koko Isi yose yubaha Kagame?

Reverend Pastor. Jesse Jackson, umupasiteri mu itorero ry’Ababatisita muri Amerika ashimangira ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira umuyobozi ushoboye n’isi yose yubaha.
imageRe Jackson yari kumwe na Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana.
Rev. Jackson w’imyaka 65 uvuka mu Ntara ya Carolina y’Amajyepfo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni imwe mu mpirimbanyi z’amahoro zaharaniye ukwishyira ukizana kw’abirabura muri Amerika mu gihe cya Martin Ruther King.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Kamena 2016, yari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo gufungura ibikorwa by’iterambere Sosiyete ikora ibinyobwa bidasindisha“Coca Cola” yageneye abatuye Akarere ka Rwamagana.
Yagize ati “Iyo Perezida Kagame ageze hano muvuza impundu, yakwinjira mu byumba by’Inama by’Umuryango w’ Ubumwe bw’Afurika (AU) abantu bakamuhanga amaso, yagera muri Loni abantu bose bakabanga amatwi bashaka kumva icyo avuga naho muri Amerika ni umuntu wubashywe cyane ndetse n’isi yose.”
Rev. Jackson yavuze ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira umuyobozi nka Perezida Kagame.
Past. Jesse afite ubunararibonye muri politiki dore ko yanabaye Umusenateri uhagarariye Akarere ka Columbia aba n’umwe mu bahataniraga kuba umukandida w’ishyaka ry’Aba-democrate hagati ya 1984 na 1988.
Avuga ko ibikorwa by’iterambere bigerwaho mu Rwanda bishingiye ku buyobozi bwiza n’icyekerezo cya Perezida Kagame.
Ati “Mwizere igihe cyose ubuyobozi bwiza mufite, Perezida (Paul Kagame) ni inyangamugayo, icyerekezo afite cyahinduye igihugu kiba igikomerezwa.”

Soyiete ya Coca Cola yahaye ibikorwa by’iterambere.

Source: Kigalitoday

Exit mobile version