Ngo yishe n’umugore we wa mbere witwa Kanakuze
Yavuze ati “mu rukundo iyo hajemo umunabi hakurikiraho urupfu”
Tariki 13 Ukwakira 2017 Karegeya Alfred yishe umugore we Marie Rose Mukeshimana arangije amuhamba mu gikari ateraho imboga bimenyekana nyuma y’iminsi ine(4) aranafatwa. Uyu munsi yaburaniye aho iki cyaha yagikoreye mu murenge wa Remera Akagari ka Nyabisindu Umudugudu w’Amarembo II. Yemeye ibyo yakoze asaba imbabazi no kugabanyirizwa igihano…
Imbaga y’abantu yari yateraniye aho uru rubanza rwabereye hari hateguriwe kwakira abantu amagana.
Buri wese yari yongeye kugaragaza akababaro k’ibyo Karegeya yakoreye umugore bari bafitanye abana babiri.
Karegeya ntiyagoranye mu kwiregura, yasubiyemo uko byagenze nk’uko byari byatangajwe mu nkuru ya mbere.
Karegeya avuga ko mu 2012 Nyakanga aribwo amakimbirane n’umugore we yatangiye, avuga ko byavuye ku muryango w’umugore we. Avuga ko ngo bamusuzuguraga kuko ngo we ari ‘nyakamwe’.
Kuva batangira gukimbirana ngo bagiye mu bunzi birananirana.
Aya makimbirane yari amaze imyaka irindwi ari yo yatumye akora amahano.
Karegeya wari kumwe n’umwunganizi mu mategeko yemeye ibyaha Ubushinjacyaha bwamusomeye byose, ndetse n’umwunganizi we mu mategeko ati “Ibyo ubushinjacyaha buvuga birumvikana kandi yarabikoze.”
Mu kwiregura kwe ariko yagaragaje intandaro y’amahano yakoze, avuga ko umuryango w’umugore we wamwangaga cyane.
Avuga ko byageze aho ubwe Karegeya yahukana inshuro ebyiri ariko umugore we akamusaba kugaruka akagaruka ariko yagaruka umugore n’umuryango we bakamutoteza.
Yavuze ko umugore we yamusuzuguraga kugera aho amuca inyuma agatahana abandi bagabo mu rugo. Ndetse ngo hari ubwo yahabasanze baramumenesha bamwirukana iwe.
Avuga ko byageze aho aba umuntu ucecetse ntiyongera kuvuga.
Karegaya ariko yemera icyaha yakoze ko ari kibi kandi agisabira imbabazi.
Amaze kuvuga atyo rubanda rwaje kumva urubanza rwahise rwiyamirira abandi barasakabaka.
We yahise avuga ko nubwo batamuha imbabazi ariko nibura bamugabanyiriza igihano.
Yasobanuye uko yishe umugore we
Karegeya yavuze ko yabyutse atavuze nijoro baryamye ajya muri salon aho abika ibikoresho yakoreshaga maze agira inyundo agaruka mu cyumba ayikubita Mukeshimana mu mutwe asinziriye kugeza apfuye.
Ngo yahise amuzingira mu mashuka maze aramusohora muri iryo joro amushyira mu mwobo bari barateganyirije gushyiramo imyanda mu rugo rwabo (ni mu nzu zabo bwite) arasiba, mu gitondo atangira guteraho imboga.
Yisobanura yagize ati “Mu rukundo iyo hajemo umunabi nta kindi gikurikiraho, hakurikiraho urupfu.” Avuze atya abantu bose biyamiriye.
Si umugore wa mbere ‘yari yishe’
Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko Karegeya uyu ari umugambi yateguye igihe kirekire kuko yabanje gutegura umwobo azamuhambamo, ko ibyo avuga ari amatakirangoyi.
Nyuma yo kumwica, Karegeya ubwe ngo yijyanye kuri Police avuga ko yabuze umugore we ariko ngo akanerekana ko umugore we yari afite umugambi wo kuzajya muri Kenya. Ibi ngo bigaragaza ko yari yarabiteguye.
Umushinjacyaha avuga ko amakimbirane Karegeya avuga atigeze ayajyana mu buyobozi, umuryango cyangwa inshuti ngo binanirane, ahubwo yarabyirengagije yambura ubuzima uwo bashakanye.
Avuga ko kuba yemera icyaha ari uko nta kundi yabigenza kuko ibimenyetso byose bimufata.
Ndetse umushinjacyaha yavuze ko nubwo Karegeya yemera icyaha ariko atavugisha ukuri kuko hari undi mugore we yishe mbere.
Yavuze ko mu iperereza basanze Karegeya mbere yari afite undi mugore witwa Kanakuze Consolee, avuga ko Karegeya yishe uyu Kanakuze Consolee mu buryo bumwe nubwo yishe uyu yashatse nyuma Mukeshimana.
Umushinjacyaha yavuze ko iby’urupfu rwa Kanakuze Consolee bitigeze bimenyekana ariko byabayeho kuko ngo hari n’abo mu muryango wa Kanakuze bari bari hano urubanza rwaberaga bashobora nabo gutanga ubuhamya. Anabavuga amazina.
Kuri iki Karegeya yavuze ko ibyo yemera ari ibyo yavuze mbere byabayeho kandi yakoze. Ahakana ko Kanakuze yabaye umugore we ndetse ko uwo muntu atamuzi atanamubonye.
Indishyi asabwa arazemera
Uwunganira Karegeya nawe yavuze ko ibyo umukiliya we asobanura ari amatakirangoyi kuko ibyo umushinjaha avuga byumvikana.
Urukiko rwategetse ko Karegeya agomba guhita yishyura miliyoni eshatu (3 000 000Frw) zakoreshejwe mu gushyingura mu cyubahiro Mukeshimana.
Nyuma akishyura indishyi z’akababaro za miliyoni 20 ku mubyeyi usigaye (nyina) wa Mukeshimana wishwe kuko ari we wari umutunze.
Karegeya avuga ko izo ndishyi asabwa azemera ariko atazibona kuko afunze kandi ko urukiko mu kwanzura rwakwita no ku bana babyaranye basigaye.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 140ivuga ko “Kwica umuntu ubishaka bihanishwa igifungo cya burundu.” Iki nicyo gihano ubushinjacyaha bwamusabiye.
Urukiko rwavuze ko uyu mugabo azasomerwa tariki 29 Werurwe 2018.
Photos/DS Rubangura/Umuseke
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW