Abanyarwanda n’akarere u Rwanda ruherereyemo baheruka kugira agahenge mbere y’itariki ya 1/10/1990 umunsi FPR Inkotanyi yatereyeho igihugu cy’u Rwanda ikaza yica igihumeka cyose. Ubusanzwe abanyarwanda bari baradamaraye yewe abenshi muri bo bari bataribwabone n’umurambo w’umuntu wapfuye. Inkotanyi ngo zigere ku butaka bw’u Rwanda ziratangira zirica, zibaga abantu bunyamaswa, zigasatura inda z’abagore b’abahutukazi ngo zirashaka kureba uko umwana w’umuhutu aba ameze mu nda ya nyina, zifata abagore n’abakobwa ku ngufu, zigashimuta abantu abandi zikabanyereza, zirasahura, zitwika amazu n’amamodoka ya gisivili, mbese zikora amarorerwa yose abaho. Ngirango niba mbeshye abaturage bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba n’agace ka Perefegitura ya Ruhengeri gakora ku gihugu cy’u Buganda bazanyomoze. http://www.jambonews.net/…/20180212-rwanda-what-crimes-wer…/
Ibi bikorwa bigayitse byakomeje bityo kugeza Inkotanyi zishe umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana zimuhanuye mu ndege ye “Falcon 50 registration number 9XR-NN” ubwo yaravuye Arusha-Tanzania gushyira umukono ku masezerano y’amahoro yari agamije kurangiza burundu intambara hagasaranganywa ubutegetsi hagati ya Leta ya MRND yariho icyo gihe n’inyeshyamba za FPR Inkotanyi. Iri hanurwa ry’indege y’umukuru w’igihugu niryo ryabaye intandaro y’ubwicanyi bwahitanye abahutu n’abatutsi batari bake birangira FPR ibyise jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kwirinda ko abahutu basaba ubutabera ku babo baguye muri ubwo bwicanyi bwatangijwe na FPR kuva kuwa 1/10/1990 kugeza ihanuye indege kuwa 6/4/1994 na nyuma y’aho kugeza ubu.
Nyuma y’aho inyeshyamba za FPR Inkotanyi zifatiye ubutetsi ziyobowe na Général Major Paul Kagame kuwa 19/7/1994 kugeza magingo aya, ingoma yazo y’agahotoro yaranzwe no kubeshya, kwiba ibya rubanda, kwica impunzi z’abanyarwanda hirya no hino ku isi, kwica abenegihugu bakoresheje ubugome bwose bubaho (kwicisha ingoyi, akandoyi, agafuni, gutwikisha ijerekani ya plasitike bakayishongeshereza ku muntu baboshye akandoyi kugeza apfuye, kumanika abantu mu kirere ku biti bahagaze ku ngunguru zidaciye nyuma bagahirika izo ngunguru abantu bakerera mu kirere bagapfa nabi, kwicisha abantu uburozi bw’ubwoko bwose), kurasa abantu ku manywa y’ihangu nta rubanza rubaye ho, itotezwa n’inyerezwa ry’abatavuga rumwe na FPR, kwicisha abaturage ubukene, iterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru mu bantu no mu miyoborere y’igihugu, ivangura rishingiye ku bwoko mu gutanga akazi, guhindura gereza “camps de concentration” ku benegihugu b’abahutu, nb.
https://medium.com/…/kagame-you-cant-promote-successful-tou…
Si mu Rwanda gusa ahubwo n’akarere k’ibiyaga bigari kose kagwishije ishyano kuva aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi. Habarurwa abantu basaga miliyoni esheshatu baguye mu mirwano yagiye ishozwa n’inkotanyi mu karere.
Mu mwaka w’1996, Inkotanyi zagiye gucyura ku ngufu impunzi z’abahutu muri Zaïre maze abenshi muri izo munzi zibatsinda mu mashyamba n’imigezi ya Zaïre. Umuyobozi wa FPR Inkotanyi Paul Kagame amaze kwica abaperezida bane bo mu karere aribo: Melchior Ndadaye (1993), Juvenal Habyarimana (1994), Cyprien Ntaryamira (1994) na Laurent Désiré Kabila (1999). Kuva mu 2010 Inkotanyi zacitsemo ibice ku buryo bugaragara birangira inyinshi zihunze igihugu izindi ziricwa cg zirafungwa. Kuwa 13/5/2015 nibwo coup d’état yo guhirika Perezida Pierre Nkurunziza yari yapanzwe na Kagame yapfubye. Kuri ubu Inkotanyi zikaba zishyamiranye n’Ubuganda ari naho zaturutse zitera u Rwanda mu 1990. https://www.softpower.ug/rwanda-hatches-plan-to-assassinat…/
Nyuma y’iyi myaka 24 ishize inyeshyamba za FPR Inkotanyi zifashe ubutegetsi ku ngufu zashyizeho iterambere rivanguye (apartheid) dore ko zaje zifite inzara yo mu magufa aho usanga guturuka hejuru mu mijyi kugera hasi mu byaro arizo zikubiye ibyiza by’igihugu. Yewe n’imfubyi n’abapfakazi zirabaravangura aho usanga hari imiryango nka FRG, IBUKA n’AVEGA yita ku mfubyi n’abapfakazi bo mu bwoko bw’abatutsi mugihe abana n’abapfakazi b’abahutu bagizwe batyo na FPR Inkotanyi ntawe ubarebesha n’irihumye. https://rugali.com/mgr-simaragde-mbonyintege-kiriziya-gatul…/
Yewe n’abana b’imfubyi z’abahutu bari barakiriwe n’imiryango y’abagiraneza b’abazungu i Buraya no mu bigo bitandukanye FPR yagiye kubakurayo ibabuza amahirwe yo kwiga ngo batazakura bagasobanurira abazungu uwabagize imfubyi, none ubu abo bana bakaba baragizwe abacakara mu ngo z’abayoboke ba FRP aho imvune n’agahato bigiye kubica, ushoboye gucika akaba ajya kwibera mayibobo mu mujyi. Bamwe muri abo bana baganiriye n’abanyamakuru ba Radio Kigali Today kuri uyu wa 12/2/2018 bababwira agahinda n’akababaro kabo.
Ruswa n’akarengane nabyo niwo mutako utatse ingoma ya FPR, ibi bintu byombi bikaba ari bimwe mu mage menshi aboneka mu gihugu kiyobowe na FPR Inkotanyi ku ruhembe rw’igisuti (fascisme). Inkotanyi zananiwe kuyobora igihugu kandi ni mu gihe ni abaswa. Usibye ubugome, kwiba, kwica no kwikubira ibyiza by’igihugu nta gukunda igihugu bagira. Imyaka ibaye 28 inkotanyi zihungabanya umutekano w’abanyarwanda. Inkurikizi zabyo ni ubukene, inzara nka #Nzaramba, uburwayi n’ihungabana rikabije mu banyarwanda baba imbere mu gihugu. Naho ibyo FPR yirirwa ibeshya isi n’amahanga ngo mu Rwanda ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho 92.5% ndetse ngo hari n’umuvuduko mu iterambere ni bya bindi abanyarwanda baciye umugani ngo “Ntawivuga amabi ameza ahari” cyangwa se ngo “Nta nkumi yigaya itako.”
Yanditswe na Jean Rukika