Naganiriye n’umupolisi wa Uganda kubyerekeranya n’uburyo babayeho ugereranije n’umupolisi w’u rwanda, dore ibyo yambwiye:
1. Umupolisi w’u Rwanda hari amafaranga agomba gukura ku baturage bagendesha ibinyabiziga mu muhanda nk’amande. Umuturage yaba yakoze ikosa cyangwa nta kosa yakoze umupolisi agomba gutahana uwo mubare w’amafaranga washyizweho agomba kwinjiza mu kwezi, mu gihembwe no mu mwaka.
2. Nta kigo gicumbikira abapolisi kibaho mu rwanda. Abapolisi babana n’abaturage mu midugudu kugirango babaneka igihe cyose.
3. Umupolisi w’u Rwanda ntagira za gazi ziryana mu maso, ntagira amasasu y’amashashi atica, niyo mpamvu muzumva ngo “yarashwe agerageza guhunga” Ibyo ntuzigera ubyumva k’umupolisi wa Uganda..
4. Umupolisi wa Uganda ntuzamwumva ngo yagiye kwishyuza ibirarane by’amafaranga yabatarishyuye parkingi.
5. Buri muturage muri buri mudududu asabwa gutanga umusanzu wo kwubaka igipolisi, amazu y’igipolisi ndetse no kubaka kasho bafungirwamo igihe bakoze amakosa. Uribaza ko umuturage uciriritse wa Uganda yaba umugabo cyangwa umugore yatanga byibura igiceri cyo kugura gazi cyangwa kubaka izo kasho? Ayo mafaranga yose afasha igipolisi cy’u Rwanda kubaho neza.
Ariko, umuturage wa Uganda azumvikana n’umupolisi uburyo bakorana buri wese akunguka====Ubeho nanjye mbeho, n’aho mu Rwanda ni ===mbeho wowe upfe. Ngaho rero mwebwe mugereranya umupolisi w’u Rwanda n’uwa Uganda, mumenye rero shitani mushobora guhitamo igihe babahaye amahitamo.
Byavuye kuri Facebook ya RPF Gakwerere