Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru UKWEZI Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bazajya bitaba buri kwezi, kujya hanze ni ukubisaba Minisitiri
Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza baherutse guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, bagomba kuzajya bitaba Ubushinjacyaha buri kwezi kandi bagomba kumenyesha bidatinze umushinjacyaha ibijyanye n’umudugudu, akagari, umurenge n’akarere batuyemo, baramuka bashatse kujya mu mahanga bakabanza kwandikira Minisitiri w’Ubutabera bamusaba uburenganzira. Nibatubahiriza ibyo basabwa, imbabazi bahawe zizakurwaho.
Reka tubihe amaso turebe ko izo mpushya zo gusohoka bagiye mu mahanga ko bazazibaha. Nka Victoire Ingabire azaba agiye gusura umuryango we! Kizito Mihigo nawe ubuhanzi bwe bumusaba gutembera no hanze!