Banyarwanda banyarwandakazi mbere yuko tujya kuryama hano i Sydney muri Australia aho dufite saa 12:40 za mu nijoro bivunga ngo twatangiye undi munsi tukaba turi ku wa gatandatu, mbere yuko njya kuryama nifuje kureba niba Paul Kagame yanyomoje ibiri kumuvugwaho byemezwa na Padiri Nahimana ko yaba yarapfuye cyangwa ari muri coma, ariko ngiye kuryama nta gisubizo mbonye.
Mbanje gusimbukira ku mbuga zombo iya Kagame niya Village Urugwiro ariko mbona bakoze rya tekinika ryabo risanzwe ngo Kagame yavuganye n’umuyobozi w’umuryango UNICEF Henrietta Fore ariko nta photo nta na video. Muri macye ibyo Padiri Nahimana Thomas avuga biracyafite inshingiro kugeza igihe Kagame na Village Urugwiro bazabinyomoza bakoresheje nyirubwite Kagame we.
Bimwe mubyo njye nakwemera ni igihe bamutwereka live yabonanye n’abanyamakuru, muri CND, yasuye abaturage cyangwa abasirikari kandi byose ari live (en direct) badakoresheje amafoto cyangwa gushyira ubutumwa ku mbuga ze nka Twitter cyangwa Facebook.
Ibi byanyibukije ubwo Kagame yishongoraga kuri Perezida Nkurunziza amuninura ngo arihishe ngo ntawe avugana nawe ngo ayobora abantu ate? Ubu Kagame wavugaga ibyo, we ari he? Ko nawe yaburiwe irengero, ayobora ate igihugu ataboneka?
Intorehamwe-Inkotanyi za FPR mutubwire aho ibarusha intambwe yagiye kwihisha! Niba kandi yararembye akaba ari ahantu mu bitaro cyangwa yarapfuye nkuko Padiri Nahimana abihamya, Leta ya FPR nibitubwire kuko ari uburenganzira bw’abanyarwanda kumenya Perezida wabo watowe ku majwi arenga 98% aho ari n’ibyo arimo.
Today, President Kagame held a call with UNICEF Executive Director, Henrietta Fore, during which they discussed UNICEF’s cooperation with Rwanda & Africa. This call will be followed by a High-Level Meeting on 1 September with UN Secretary General, Antonio Guterres & other leaders
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 28, 2020
Just had a good call with @unicefchief Henrietta Fore & thanked her for excellent @unicef cooperation in Rwanda & Africa. We reviewed @Gigaconnect & our work as co-chairs of @_GenUnlimited. Looking forward to the High-Level Meeting with @antonioguterres & other leaders on 1 Sep.
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 28, 2020