KWIBUKA 06/04/2018, i Buruseli mu Bubiligi.
Sinakoroshe akarago cyangwa agataka,nagushyinguye mu nda, nkundira nkorose amalira kandi nkwandike mu mateka.
Ayo ni amwe mu magambo y’amaganya, agahinda n’ikizere y’umucikacumu, imvugo numvanye abantu benshi bari bitabiriye umuhango wo kwibuka kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/04/2018, umuhango wabereye i Buruseli mu Bubiligi.
Kuri bamwe, ni imyaka 24, ku bandi ni imyaka 28 kuko haribukwa abantu bose bapfuye kuva FPR/INKOTANYI iteye u Rwanda kuya 01/10/1990, n’igihe igihugu giciwe umutwe kuya 06/04/1994.
Benshi bahamya ko iyicwa ry’umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana n’abo bari kumwe, ari yo ntandaro y’amahano ndengakamere yagwiriye u Rwanda n’abanyarwanda : yitwa génocide mu zindi ndimi. Abanyarwanda barapfa, n’abahunze bapfira iyo mu mahanga, yewe n’ubu bagipfa.
Abanyarwanda hamwe n’inshuti zabo bakaba uyu munsi kuri iyi tariki ya 06/04/2018 bahuriye mu muhango wo kwibuka abavukijwe izina ry’ubucikacumu, bagiye badasezeye kuko abicanyi batabahaye ayo mahirwe.
Sinakoroshe agataka, sinakorosa akarago, reka nkorose amalira yanjye, nayo utigeze umenya kandi utazigera umenya. Urabeho.
Twabibutsa ko iyicwa ry’uwari umukuru w’u Rwanda Juvénali Habyarimana ryanahitanye uwari umukuru w’igihugu cy’u Burundi Cypriani Ntaryamira.
Ubwo tugana muri komine ya woluwé St Pierre habereye uwo muhango wo kwibuka ku banyarwanda n’inshuti zabo, twanyuze kuri ambassade y’u Burundi, dusanga ibendera rimanuye, batubwira ko nabo biteguye kujya mu mihango yo kwibuka Prezida Cypriani Ntaryamira, kuko hari hateganijwe n’igitambo cya misa.
Nyamara tugeze kuri ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi, avenue des fleurs, twasanze ho ibendera rizamuye nk ‘aho nta cyabaye .
Ikindi twabamenyesha ni uko, nk’uko Bwana Matata Joseph yabivuze, ngo haba hari abantu bagaragaye m’ugushaka guhungabanya abari bitabiriye umuhango wo kwibuka wa none.
Ikondera libre, 06/04/2018