Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2016, yagaragaje ibibazo birimo kutabyaza umusaruro ibintu bimwe na bimwe byatanzweho akayabo nk’aho imitungo ya miliyari 15.2 idakoreshwa ibyo igenewe.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro, kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017, yabwiye inteko ishinga amategeko ko mu mwaka wa 2016 bagenzuye ibigo 14 byakoresheje Miliyari 1,147 ni ukuvuga 60% by’ingengo y’imari ya Leta, Minisiteri 12, uturere, umujyi wa Kigali, imishinga yose iterwa inkunga na Banki y’Isi hamwe n’inkunga yose Global Fund.
Biraro yatangaje ko hagenzuwe 85% y’amafaranga yose Leta yakoresheje mu mwaka warangiye ku ya 30 Kamena 2016, bikagaragara ko imitungo leta yashoyemo imari idakoreshwa ikomeje kwiyongera.
Yagize ati “Muri rusange, icyagaragaye cyane ni ukutabyaza umusaruro amafaranga yakoreshejwe no gutinda gukoresha umutungo Leta yashoyemo imari bitewe cyane cyane n’imicungire mibi y’amasezerano, umutungo mwinshi udakoreshwa ibyo wagenewe, hamwe n’ahagaragaye isesagura ry’umutungo.”
Yakomeje atangaza ko hari ukwiyongera kw’imitungo idakoreshwa ibyo igenewe, aho hari ingero 92 z’imitungo ifite agaciro ka miliyari 15,2 idakoreshwa.
Ati “Ni ibikoresho n’inyubako biraho byubatswe ariko bitazakoreshwa. Aha akenshi na kenshi dutekerezamo icya cumi.”
Hari ibikoresho byo kwa muganga bifite agaciro ka miliyari 3,5 byahawe ibitaro n’ibigo nderabuzima ariko bidakoreshwa, birimo icyuma gitwika imyanda kiri Mageragere cya miliyoni 736, CT Scan na Oxygen Plant yo muri CHUB, ibikoresho bya Laboratwari y’ubuziranenge bya miliyoni 666 byaguzwe na RBC/SPIU n’ibindi.
Mu rwego rw’ubuhinzi hari imitungo ya miliyari 1,9 itabyazwa umusaruro. Irimo imashini, ibikoresho n’ibinyabiziga bidakoreshwa. Biraro yatunze agatoki ituragiro rya Miliyoni 70 ridakora; amamoto ya Miliyoni 92 adakoreshwa aparitse i Kabuye; imashini zihinga za Miliyoni 50 zimaze imyaka igera kuri irindwi zidakoreshwa; imbuto za miliyoni 314 ziri kuborera mu bubiko.
Hari uruganda rusukura imbuto rwa Miliyoni 226 rudakora, ibikoresho byo mu makusanyirizo bifite agaciro ka Miliyoni 88 bimaze imyaka 2 bidakora.
Biraro yakomeje agaragaza ko WASAC ifite ububiko bw’ibikoresho bya miliyari 1.3 bidakoreshwa cyangwa bisohoka gake cyane, inganda ebyiri z’amazi zubatswe i Nyagatare za Miliyari 1.7 zimaze umwaka umwe zidakora.
Muri REG hari ububiko bwa miliyari 1.5 budakoreshwa, ibigega by’amazi yajyanwaga kuri Kalisimbi mu mushinga wa Geothermal bya Miliyari 2.7 bimaze imyaka itatu bidakoreshwa n’ibindi bikoresho bya miliyari 1.5 bisohoka mu bubiko gake cyane.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta, yerekana ko mu turere hari imitungo ifite agaciro ka Miliyari 2 idakoreshwa igizwe ahanini n’ibikoresho by’ikoranabuhanga hamwe n’inzu zidakoreshwa. Hari kandi miliyari 12.2 zasohotse zidafite inyandiko zizisobanura cyangwa inyandiko zituzuye.
Yerekana ko miliyari 1.6 yasesaguwe, miliyoni 590 zigasohoka nta nyandiko zitanga uburenganzira, Miliyoni 906 ziranyerezwa, naho miliyari 1.5 muri miliyari 1.6 zagaragajwe mu maraporo ashize ntiziragaruzwa.
Ku rundi ruhande ariko Biraro yashimangiye ko hari intambwe igenda igerwaho mu kunoza imicungire y’imari n’umutungo bya Leta, aho bitagenda neza hakaba hakenewe ubufatanye bw’inzego zose hagakorwa ibishoboka byose ngo abacungamari n’abayobozi b’ibigo barusheho kuzuza neza inshingano zabo.
Ati “Muri rusange, hatewe intambwe ishimishije muri za Minisiteri, imishinga ya Leta, Uturere tumwe na tumwe n’Umujyi wa Kigali.”
Muri raporo 147 zakozwe uyu mwaka, raporo zidafite inenge zarazamutse ziva kuri 78 umwaka ushize (50%) zigera kuri 88 (60%).
Ibigo bya leta bikora ubucuruzi n’ibindi bya leta ni byo biza ku isonga mu kudashyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru. Ingero ni EDCL itarazishyize mu bikorwa ku kigero cya 82%, Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi REB (79%) na Kaminuza y’u Rwanda (77%).
Igihe.com