Abdallah Akishuli, DMI ya FPR cyangwa umunyapolitiki w’umutekamutwe? Umunyapolitiki Abdallah Akishuli ubarizwa mu urwunge rw’amashyaka yiyise »Nouvelle génération » aremeza ko afite umutwe wa gisirikare. Uyu mutwe awushinze nyuma yo kuva muri »Leta y’U Rwanda ikorera mu buhungiro » iyobowe na Padiri Thomas Nahimana. Uyu mutwe wa Abdallah Akishuli witeguye guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame, utandukaniyehe n’indi mitwe ya baringa twagiye twumva ivugwa n’abanyapolitiki nka Gasana Anastase cyangwa Jean Marie Minani? Ese waba ari uwa »Leta y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » ya Padiri Thomas Nahimana, Abdallah Akishuli yabereye Minisitiri w’intebe n’umugenzacyaha mukuru wa repubulika?
Ese ko awutangaje nyuma gato y’uko asezeye muri Guverinoma (gouvernement) ya Leta ya Padiri Thomas, byaba ari uburyo bwumvikanyweho bwa gahunda yo guhirika ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi? Ese ubundi ni iyihe mpamvu Abdallah Akishuli yavuye muri Leta ya Padiri Thomas Nahimana? Igisubiso ni muri iki kiganiro.
Ushaka kumenya ubuzima n’ibindi kuri Abdallah Akishuli n’uko yinjiye muri politiki, ashobora kumva iki kiganiro mbashyiriyeho nk’inyongera, twigeze kugirana.
Source: Umunyamakuru.com