Site icon Rugali – Amakuru

Red Tabara Yemeza ko Yaraye Itanye mu Mitwe n’Ingabo z’Uburundi

Inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara ziba muri Teritware ya Uvira muri Groupmenet ya Bijombo zitangaza ko ibirindiro byazo byari mu Masango ejo ku cyumweru tariki ya 26 byagabwe ho i bitero n’igisirikare cy’Uburundi gifatikanije n’abarwanyi b’Abakongomani bo mu mutwe wa Gumino na Mai Mai Mutetezi hapfa mo abasirikare batanu,

Amakuru Ijwi ry’Amerika rikesha bamwe mu barwanyi ba Red Tabara bakorera mu misozi miremire ya Masango batifujije ko amajwi yabo ajya hanze bavuga ko ingabo z’Uburundi zari zivuye ku Murambya ziri kumwe n’inyeshyamba za Gumino ziyobowe na Colonel Shyaka Nyamusara hamwe na Mai Mai Mutetezi zabateye aho bari basanzwe bafite ibirindiro mu Masango baruhungira Mushojo .

Bamwe mu bayobozi binyeshyamba za Red tabara bahamya ko hari abarwanyi batanu bo mu gisirikare cy’Uburundi baguye muri iyo mirwano ejo naho ibo kuruhande bavuga ko bakomerekesheje umuntu umwe

Gusa Abaturage bo mu Masango bemeza ko ingabo z’Uburundi zaje ziturutse muri Segiteri y’Itombwe zinyura mu Magunda ziri kumwe na Mai Mai Mutetezi Kibukila ko arizo zarashe Red Tabara ziyurukana mu birindiro byayo byari ku Uwagahura , Munyogombero ariko Mai Mai Mutetezi ababuza guhunga kuko nta ntambara bafitanye n’abaturage ahubwo bayifitanye na Red tabara

Twagerageje kuvugishe zimwe munyeshamba z’Abakongomani, umutwe wa Red Tabara ushinja gukirana ni igisirikare cy’Uburundi kubarasa maze tuvugisha umuyobozi wa Gumino Colonel Shyaka Nyamusara ahakana ko atari kumwe n’Ingabo z’Uburundi zivurwa ko ziri mu ntambara na Red tabara

Cyakoze ubwo twateguraga iyi nkuru twashatse kuvugisha mai mai Muteteza bakunze Kwita Kibukila telefone ye ntiyanyura , ariko hari abaturage bo mu bwoko bw’Abafuliro mu Masango twavuganye batubwira ko batanejejwe nuko Mutetezi yafatikanije n’Abarundi kurwanya Red tabara kuko ariyo yabafashaga mai mai Mushombo na Ilunga kurwanya Twirwaneho na Gumino zibarizwa mu bwoko bw’Abanyamulenge

Kuruhande rw’umuvugizi w’igisirikare cya Kongo muri akarere Kapiteni Dieu donne Kasereka avuga ko nabo bumvishe amakuru ko hari intambara iri kubera Masango kure na hari ibirindiro bya FARDC hagati ya Mai Mai Mutetezi n’Abarwanyi b’Abarundi bataramenya neza

Mwomenya ko hashize ibyumweru bibiri amashirahamwe arimo societe civile yo muri teritware ya Uvira ivuze ko hari abasirikare b’Uburundi bambutse muri Kongo banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika abandi mu kibaya cya Rusizi bajya kurwanya Red tabara kugirango itazahungabanya amatora ateganijwe mugihugu cy’uburundi tariki ya 20/05/2020.

Mu kiganiro Perezida Kagame ahaye abanyamakuru, yongeye kugaruka ku ntambara zimaze iminsi zivugwa muri Kivu y’epfo. Yahakanye ko u Rwanda rufite ingabo muri Kivu y’epfo. Ahubwo avuga ko amakuru y’inzego ziperereza bafite ari uko Uburundi ari bwo bufiteyo ingabo.

VOA

Exit mobile version