Dukurikije ibyo twumva byavuzwe na Perezida Kagame cyangwa Perezida Nkurunziza biroroshye kubona ufite umutima kimuntu muri aba ba Perezida bombi. Sinzi uko nguye kuri aya mashusho aho Perezida Kagame yigamba kuba yarishe Col Patrick Karegeya naho Perezida Nkurunziza arimo aryamya anahimbaza imana.
None se ko umunyarwanda yavuze ati: “Akari k’umuntima gasesekara k’umunwa”, wowe umaze kumva ibyo aba bagabo babiri bavuga urumva umugome cyangwa umwicanyi ari nde? Bombi bashinjwa kuba ari abicanyi ariko umwe muri bo yiyemerera ko yica ndetse akanavuga nuko azica aho yatwibwiriye ko no kwicisha isazi inyundo cyangwa gukandagiza igikeri ikamyo kuri we ari ibintu bisanzwe. Undi we ahubwo akenshi twumva bamushinja kuba ari Pasiteri kurusha uko ari umwicanyi. Tega amatwi rero aba bagabo bombi nawe wihitiremo uzajya mw’ijuru nuzajya mu muriro utazima:
https://youtu.be/aEmymVI9B_w