Site icon Rugali – Amakuru

Reba ingaruka mbi z’ingoma ya Kagame na FPR -> Ngoma: Bahisemo kurandura insina nyuma yo kubura isoko ry’umusaruro w’ibitoki

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Mutenderi, batangiye kurandura insina za Fia nyuma y’uko umusaruro ubaye mwinshi bakabura isoko kuko urenze ubushobozi bw’inganda bawugemurira.

Mu mpera za 2016 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatanze imbuto nshya z’insina za Fia zeraho ibitoki bengamo inzoga ndetse bikanavamo imineke. Izi nsina inyinshi zahawe abaturage bo Murenge wa Mutenderi aho babwirwaga ko zizabaha umusaruro mwinshi.

Bamwe mu baturage bavuga ko icyo gihe umuturage yagurishwaga insina imwe yo gutera amafaranga y’u Rwanda 800 maze na bo bazitera ku bwinshi.

Sibomana Eric uri mu bafite urutoki rwa Fia avuga ko umusaruro wabaye mwinshi cyane ukarenga ubushobozi bw’inganda bakorana, kuko ubu ari ebyiri.

Ati “Ubuyobozi bw’akarere bwari bwadushishikarije gutera urutoki kuko arirwo ruberanye n’ubutaka dufite, twateye intoki nyinshi cyane cyane Fia. Twashoyemo amafaranga menshi, abenshi banagana banki ndetse n’umusaruro turawubona mwinshi ushoboka ariko tuza kugira ikibazo cyo kutabona isoko kuko inganda dufite ni nke ntabwo zagura umusaruro wacu wose.”

Avuga ko kuri ubu bari kubigurisha nta giciro fatizo kuko uza kubagurira abahera ku giciro ashaka na bo ntibabyange kuko n’ubundi ibyinshi bibapfira ubusa.

Ubusanzwe ikilo cy’ibi bitoki cyagurwaga 100 Frw kuri koperative, gusa ngo ubu hari abaturage bakigurisha 40 Frw cyangwa 30 Frw ngo bibavire mu rutoki.

Umwe yagize ati “Nk’ubu iyo tubonye utubwira ngo tumupakirire toni 12 mu minota 30 ziba zibonetse atanatubujije twazirenza kandi aba ari buduhere ku giciro cyo hasi cyane. Amafaranga waba ufite yose ntabwo turi kuyasubiza inyuma kuko biri gupfira mu mirima.”

Perezida wa Koperative y’abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Mutenderi, Manirarora Didas avuga ko bagerageje gushaka amasoko ariko bakayabura ndetse n’inganda ziri muri uyu murenge ngo ntabwo zikigura umusaruro wabo.

Ati “Isoko twagerageje kurishakisha ariko twararibuze no kuri Nyirangarama navuyeyo bambwira ko batari kubyakira, nakoze ibishoboka byose ariko twararibuze pe. Ibitoki byatangiye kudushyana mu mirima ku buryo biteye agahinda.”

Akomeza avuga ko abaturage byabateye umujinya bamwe batangira kurandura intoki ngo bahinge ibishyimbo n’indi myaka itabahombya.

Ati “Nubwo umusaruro wabonetse ariko nta soko rihari ku buryo bamwe byabateye umujinya bahitamo kuzirandura kugira ngo bateremo ibishyimbo n’ibindi byabungura. Kuri ubu ni benshi bamaze kuzirandura ndetse hari n’uwaranduye urutoki rwa hegitari 4.”

“Ni gute wakomeza gutunga insina zidafite icyo zikwinjiriza? Mu mirima birahiramo ubutitsa ku buryo umwanzuro wo kuzirandura benshi bawufashe kubera kubura isoko.”

Uhagarariye abenga inzoga za Kinyarwanda mu ntara y’Iburasirazuba usanzwe unafite uruganda rugurira aba baturage, Ntihabose Aimable, avuga ko inganda zabaye nke ugereranyije n’umusaruro wabonetse.

Ati “Ugereranyije umusaruro wabonetse n’inganda dufite, usanga umusaruro wararenze ubushobozi bwacu, bishoboka badufasha bagaha uburenganzira izindi nganda gukora ku buryo byagabanya igihombo ku baturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yabwiye IGIHE ko abaturage bagomba gutekereza n’ibindi babyazamo umusaruro batarindiriye kubigurisha mu ruganda gusa.

Yagize ati “Nanjye ndabibona ko ibitoki byannye mu kwezi kwa Kanama na Nzeri bisa n’ibyereye rimwe, tugiye kubakorera ubuvugizi kuri izo nganda zibashe kwakira umusaruro wabo ariko nabo nibagerageze babibyaze n’izindi nyungu nko kubyengamo imitobe, urwagwa rwa Kinyarwanda ndetse banabicuruzemo n’imineke kuko Fia igira n’imineke myiza.”

Umushakashatsi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi RAB mu ntara y’Iburasirazuba Frank Karangwa yabwiye IGIHE ko bagiye guhuza abaturage n’abafite inganda ku buryo bizeye ko iki kibazo kibonerwa umuti.

Ati “Tugiye guhuza abaturage bahinze Fia n’abafite inganda zenga inzoga kuburyo twizeye ko iki kibazo kiri bubonerwe umuti kandi umuturage ntaharenganire.”

Yakomeje avuga ko imbuto ya Fia bari bahaye abaturage mbere idatanga umutobe ukaze nk’uw’ibitoki bya mbere, bakaba bagiye kubaha indi mbuto batera kugira ngo ivangwe na yayindi hajye haboneka umutobe mwiza.

Benshi mu baturage bavuga ko ikibazo cyo kubura isoko cyavutse ubwo hafungwaga zimwe mu nganda ngo kuko zitari zujuje ubuziranenge, bikaba byaratumye inganda zakira umusaruro wabo zigabanuka cyane.

 

Abaturage bavuga ko ibitoki bya FIA byinshi bihira mu mirima babuze isoko

 

Babitemanaga n’ibiri kwana ariko ntibabyiteho ngo kuko niyo byeze ntibabona abaguzi

 

Babyiriza ku muhanda bashaka abaguzi ariko bikanga bakababura

 

Nyuma yo kubura isoko bamwe mu baturage batangiye kurimbura insina za Fia ngo kuko ngo ntacyo zibamariye

 

 

Exit mobile version