Site icon Rugali – Amakuru

Reba indege nshya Gustream G650ER umuherwe Paul Kagame yaguze

Indege shyashya ya Kagame “Gustream G650ER ” iba muri compagnie yitwa “Qatar Executive. Gustream G650ER niyo igezweho kuruta Gulfstream G650. ER = Extended Range.

Mu gihe cyashize twakunze kuvuga cyane ugusesagura k’umutungo w’igihugu n’indege za Kagame Paul ebyiri (Gulfstream G550 na Gulfstream G650) ziba mu gihugu cya Ireland muri compagnie “Gainjet Ireland” n’imwe (Gulfstream G450) iba mu Bugereki muri compagnie “Gainjet Aviation” zose akodesha akayabu na Leta y’u Rwanda…

Kubera ko abenshi bamaze kuzimenya ubu muri ay’amezi atandatu ashize aharaye gukodesha izindi zanyuma zihenze cyane zigezweho ziba mu gihugu cya Qatar… Navuga iyo mu bwoko bwa Gulfstream G650Extended Range (G650ER) ishobora kumara igihe kirekire mu kirere iguruka (13.000 km)

Izo ndege ziba muri compagnie yitwa “Qatar Executive”. Iyi ikaba yarashinzwe mu 2009 na none ikaba ari ishami ryigenga rya compagnie y’igihugu “Qatar Airways”

Gukodesha iyo ndege : ikiguzi cyayo kirenze $ 15.400 kw’isaha….

Exit mobile version