Site icon Rugali – Amakuru

Reba amafoto yerekana uko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe nk’ umuntu usanzwe.

Kurikira uko umuhango w’itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa uri kugenda (Amafoto). Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uratabarizwa i Mwima ya Nyanza kuri iki Cyumweru.

Nyuma y’impaka hagati y’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa, bamwe bifuza ko utabarizwa mu mahanga, abandi bashaka ko utabarizwa mu Rwanda, ibyategetswe n’urukiko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birashyirwa mu bikorwa none.

Kigeli V Ndahindurwa aratabarizwa iruhande rw’ahari umusezero wa Mukuru we, Mutara III Rudahigwa.

Kurikira uko uyu muhango uri kugenda

 Abantu benshi bahagurutse mu Rukari n’amaguru berekeza I Mwima aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe.

14:45: Umuhango waberaga hano mu Rukari wo gusabira Umwami Kigeli V Ndahindurwa urahumuje. Ubu abantu bose berekeje I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe ari naho agiye gutabarizwa iruhande rw’umusezero wa mukuru we, Mutara III Rudahigwa.

Musenyeri Filipo Rukamba atera ububani isanduku irimo umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Arera amazi y’umugisha isanduku irimo umurambo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Umuhungu wa Pasiteri Ezra Mpyisi, Mpyisi Gerald niwe wari uyoboye uyu muhango

14:30: Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, uvuze mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse avuga ko leta izakomeza kuwuba hafi.

Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko Leta izakomeza gufata mu mugongo umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

14:15: Mukayojo Speciose, mwene Yuhi Musinga V, yakuranye na musaza we Kigeli V Ndahindurwa. Mu butumwa bwe bwasomwe n’umuhungu we, yavuze ko we na Kigeli V bakuranye bakundana. Ati “ Nzahora mukunda, ariko ikinejeje cyane ni uko twaje kumutabariza aho yimiye.”

Yashimiye kandi ababafashe mu mugongo mu gihe cy’akababaro. Ati “Ndashimira leta y’ubumwe y’u Rwanda mukudahwema kudufata mu mugogo …cyane by’umwihariko Perezida Paul Kagame.”

Mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa, Mukabayojo Speciose, (wicaye hagati akikijwe n’abakobwa be)

Umuhungu wa Mukabayojo niwe wasomye ubutumwa bwe

14:00

Muzanshimirire Perezida Kagame- Ezra Mpyisi

Pasiter Ezra Mpyisi ashimye Leta y’u Rwanda ku bufasha yatanze kugira ngo iki gikorwa cy’itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kibashe kubaho. Avuze ko leta yafashije nk’ifasha umuvandimwe wayo aho gufasha umuntu usanzwe. Ati “ Ntibafashije nka leta, bafashije nk’abavandimwe. Muzanshimirire Perezida Kagame.”

Mu 1992 ubwo Ezra Mpyisi yahungishaga umwami Kigeli V, uyu mugabo (uri ku ifoto aramukanya na Mpyisi) ngo yari ashinzwe iby’indege. Mpyisi yavuze ko ari umwe mu babafashije cyane. Ikindi kandi ni uko ngo nyuma yaho uyu mugabo yabaye umusirikare ukomeye mu ngabo za Kenya

Ubuhamya bwa Ezra Mpyisi bwakoze ku mutima benshi ubwo yavugaga ibikorwa bya Kigeli V Ndahindurwa

Mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa (hagati) akikijwe n’abakobwa be. Mpyisi yavuze ko ubwo bajyaga mu rubanza muri Amerika, we yasigaye asenga

13:50: Mpyisi avuze ko Abanyarwanda bakwiye guhitamo Imana aho guhitamo umuntu ngo abe ariwe bizera. Avuze ko Kigeli V Ndahindurwa yagiye muri Amerika afite igikundiro ndetse akunda no gusetsa ndetse ko ku munsi wa kabiri bageze muri Amerika basenze hanyuma nyuma y’isengesho ngo agatera urwenya abaza Benzinge ati “niko se Benzi, njye na Mpyisi ko twasengaga nawe ugasenga, buriya wasengaga cyangwa watwiganaga’? nuko Benzinge ngo amusubiza avuga ati “Nyagasani nabiganaga.”

13:35: Mpyisi avuze ko yabwiye Boniface Benzinge wari umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa ko agarukanye na Kigeli mu Rwanda yaba akoze igikorwa cyiza ariko undi ngo aramunanira. Mpyisi avuze ko we na Benzinge aribo bajyanye na Kigeli V Ndahindurwa muri Amerika. Ngo uko ari batatu, bari bafite amadolari 100 kuri buri umwe nayo ngo bayahawe n’umuzungu wakoraga muri Ambasade ya Amerika muri Kenya.

13:30: Pasiteri Ezra Mpyisi mu butumwa bwe hari aho yagize ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi mupfushe iyo ntindi y’inda yanyu, murwane ku izina ry’igihugu cyanyu”.

12:55: Mpyisi avuze ko azi ‘Kigeli akiri umwana, akiri agasore, yimikwa, mujyana I Nairobi, ajya muri Amerika’ ndetse ko yagiye muri Amerika mu rubanza rwo gutuma umugogo we ugarurwa mu Rwanda.

Ashimiye abantu bagize uruhare mu rugamba rwo gusaba ko umwami Kigeli V Ndahindurwa agaruka mu Rwanda akaba ariho atabarizwa. Muri abo harimo Musenyeri Anaclet ni umwe mu bantu bajyanye na Mpyisi muri Amerika, Mukama Augustin.

Ashimiye kandi Christine umwuzukuru wa Musinga wari muri Amerika nawe wagize uruhare mu rubanza rwo gusaba ko umugogo we uzanwa mu Rwanda. Mu bandi ashimiye harimo kandi umwuzukuru wa Musinga witwa Angela wabwiye umucamanza ko mu gihe umugogo w’Umwami Kigeli V waba utabarijwe mu mahanga byaba byishe amateka y’urubyiruko kuko rwazasigara ruvuga ngo ‘kuki aba bantu bemeye ko umwami ahera ishyanga’.

Mu bandi ashimiye harimo uwitwa Rudahigwa usanzwe ari umucamanza ndetse n’undi umwe wasigaye muri Amerika.

Mpyisi avuze ko bari muri Amerika iyo bajyaga mu rubanza, hazaga abantu bagera kuri 30 baje kubatera ingabo mu bitugu. Abo ngo bari Abanyarwanda bafite umutima mwiza. Avuze kandi ko abantu baburanaga nabo yababaze agasanga batarenze 7.

12:45: Pasiteri Ezra Mpyisi niwe uhawe ijambo ngo atange ubuhamya kubyo azi ku mwami Kigeli V Ndahindurwa. Atangiye asaba abitabiriye uyu muhango guhaaguruka bagafata umunota umwe wo kumwibuka ‘batamubwiwe’ ndetse bashimira Imana kuba itaremeye ko ashyingurwa igasi.

12:35: Igitambo cya misa kirahumuje

Andi mafoto:

12:40: Nyuma yo guhazwa, hari kuririmbwa indirimbo yo gushimira. Igitambo cya misa kiri hafi yo guhumuza.

11:45: Igitambo cya Misa kirakomeje. Hamaze gusomwa amasomo matagati ndetse n’amasengesho yo gusabira Umwami Kigeli Ndahindurwa. Ubu hakurikiye igihe cyo gutura.

11:15: Igitambo cya misa cyamaze gutangira. Kiyobowe na Musenyeri Filipo Rukamba mu gihe Chorale de Kigali ariyo iri kuririmba iki gitambo cya misa.

11:00: Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa bari gusezera ku mugogo we

10:50:Pasiteri Byiringiro niwe utangiye avuga isengesho ryo gushima Imana aho avuze ko Imana ikwiye guhabwa icyubahiro kubw’uko yaremeye ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa atabarizwa mu Rwanda.

10:45: Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, niwe uhagarariye leta muri uyu muhango. Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango. Umwami Butsitsi Kahemba waturutse muri Repubulika Iharanira ya Congo.

10:35: Umugogo w’Umwami umaze kugezwa imbere ahagiye kubera igitambo cya misa cyo kumusezeraho. Uzanywe uteruwe n’abuzukuru n’abuzukuruza b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

10:30: Abantu benshi bamaze kugera mu myanya yabo ndetse n’aho igitambo cya misa kigiye kubera hamaze gutegurwa

10:15: Kwinjira mu rukari biri gukorwa mu buryo bwihariye. Abantu bose bari kubanza gusakwa hanyuma bakabona kwinjira.

10:00: Abantu benshi biganjemo abakuze bamaze kugera I Nyanza mu Rukari ahagagiye kubera igitambo cya misa yo gusezeraho umwami Kigeli V Ndahindurwa. Abenshi bahari bakenyeye bya Kinyarwanda mu mabara y’umweru n’umukara.

I Nyanza ku bigega

9:20: Imodoka zirenga 30 ziherekeje imwe ihetse umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, zatambutse i Nyanza ahazwi nko ku Bigega.

7:30: Umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa wavanywe ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal werekezwa i Mwima ya Nyanza aho ugiye gutabarizwa.

Bamwe mu bagize umuryango wa Kigeli V bategereje umugogo

Pasiteri Ezra Mpyisi yari kumwe n’umuryango

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne niwe wari uhagarariye Leta

Umugogo ukurwa mu buruhukiro

Kigeli V Ndahindurwa ni muntu ki?

Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.

Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.

Amafoto: Mahoro Luqman
Igihe.com

Exit mobile version