Kurikira uko umuhango w’itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa uri kugenda (Amafoto). Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uratabarizwa i Mwima ya Nyanza kuri iki Cyumweru.
Nyuma y’impaka hagati y’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa, bamwe bifuza ko utabarizwa mu mahanga, abandi bashaka ko utabarizwa mu Rwanda, ibyategetswe n’urukiko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birashyirwa mu bikorwa none.
Kigeli V Ndahindurwa aratabarizwa iruhande rw’ahari umusezero wa Mukuru we, Mutara III Rudahigwa.
Kurikira uko uyu muhango uri kugenda
Abantu benshi bahagurutse mu Rukari n’amaguru berekeza I Mwima aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe.
Yashimiye kandi ababafashe mu mugongo mu gihe cy’akababaro. Ati “Ndashimira leta y’ubumwe y’u Rwanda mukudahwema kudufata mu mugogo …cyane by’umwihariko Perezida Paul Kagame.”
Muzanshimirire Perezida Kagame- Ezra Mpyisi
Pasiter Ezra Mpyisi ashimye Leta y’u Rwanda ku bufasha yatanze kugira ngo iki gikorwa cy’itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kibashe kubaho. Avuze ko leta yafashije nk’ifasha umuvandimwe wayo aho gufasha umuntu usanzwe. Ati “ Ntibafashije nka leta, bafashije nk’abavandimwe. Muzanshimirire Perezida Kagame.”
13:35: Mpyisi avuze ko yabwiye Boniface Benzinge wari umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa ko agarukanye na Kigeli mu Rwanda yaba akoze igikorwa cyiza ariko undi ngo aramunanira. Mpyisi avuze ko we na Benzinge aribo bajyanye na Kigeli V Ndahindurwa muri Amerika. Ngo uko ari batatu, bari bafite amadolari 100 kuri buri umwe nayo ngo bayahawe n’umuzungu wakoraga muri Ambasade ya Amerika muri Kenya.
12:55: Mpyisi avuze ko azi ‘Kigeli akiri umwana, akiri agasore, yimikwa, mujyana I Nairobi, ajya muri Amerika’ ndetse ko yagiye muri Amerika mu rubanza rwo gutuma umugogo we ugarurwa mu Rwanda.
Ashimiye abantu bagize uruhare mu rugamba rwo gusaba ko umwami Kigeli V Ndahindurwa agaruka mu Rwanda akaba ariho atabarizwa. Muri abo harimo Musenyeri Anaclet ni umwe mu bantu bajyanye na Mpyisi muri Amerika, Mukama Augustin.
Ashimiye kandi Christine umwuzukuru wa Musinga wari muri Amerika nawe wagize uruhare mu rubanza rwo gusaba ko umugogo we uzanwa mu Rwanda. Mu bandi ashimiye harimo kandi umwuzukuru wa Musinga witwa Angela wabwiye umucamanza ko mu gihe umugogo w’Umwami Kigeli V waba utabarijwe mu mahanga byaba byishe amateka y’urubyiruko kuko rwazasigara ruvuga ngo ‘kuki aba bantu bemeye ko umwami ahera ishyanga’.
Mu bandi ashimiye harimo uwitwa Rudahigwa usanzwe ari umucamanza ndetse n’undi umwe wasigaye muri Amerika.
Mpyisi avuze ko bari muri Amerika iyo bajyaga mu rubanza, hazaga abantu bagera kuri 30 baje kubatera ingabo mu bitugu. Abo ngo bari Abanyarwanda bafite umutima mwiza. Avuze kandi ko abantu baburanaga nabo yababaze agasanga batarenze 7.
12:35: Igitambo cya misa kirahumuje
11:15: Igitambo cya misa cyamaze gutangira. Kiyobowe na Musenyeri Filipo Rukamba mu gihe Chorale de Kigali ariyo iri kuririmba iki gitambo cya misa.
10:35: Umugogo w’Umwami umaze kugezwa imbere ahagiye kubera igitambo cya misa cyo kumusezeraho. Uzanywe uteruwe n’abuzukuru n’abuzukuruza b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
I Nyanza ku bigega
9:20: Imodoka zirenga 30 ziherekeje imwe ihetse umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, zatambutse i Nyanza ahazwi nko ku Bigega.
Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.
Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.
Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.
Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.
Amafoto: Mahoro Luqman
Igihe.com