Site icon Rugali – Amakuru

Reba amafoto aho Kagame yerekana ku mugaragaro Intorehamwe zigiye kwigishwa kurasana!

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose – AMAFOTO.
Bucura bwa Perezida Paul Kagame, ari we Brian Kagame yari mu rubyiruko rwasoje icyiciro cya 9 cy’Itorero Indangamirwa kuwa 19 Nyakanga 2016, aho ababyeyi be ndetse n’abavandimwe bose baje kumushyigikira.
Iri torero ryari rimaze ibyumweru bibiri mu Karere ka Gatsibo mu Kigo cya gisirikare cy’i Gabiro, ryahuje abanyeshuri 345 biga mu mahanga, n’abo mu Rwanda batsinze neza ibizamini bya Leta.

Brian Kagame akurikiye impanuro z’Umutoza w’Ikirenga w’Intore (Ifoto/Village Urugwiro)

Brian Kagame yarangije amashuri yisumbuye muri Gicurasi uyu mwaka, aho yigaga mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kimwe n’abandi bari barangije iri torero, umuryango wose wa Perezida Kagame na wo waje gushyigikira umuhererezi w’umuryango.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafite abana bane aho imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ukurikirwa na Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Gen James Kabarebe ashyikiriza Brian Kagame impamyabushobozi yo gusoza Itorero (Ifoto/Village Urugwiro)


Brian Kagame wasoje Itorero Indangamirwa mu cyiciro cya 9 yashyigikiwe n’umuryango wose wa Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)

Perezida Kagame na Madamu baje gushyigikira Intore z’Indangamirwa IX zirimo umuhererezi wabo (Ifoto/Village Urugwiro)
Bakuru ba Brian Kagame, ari bo Ian na Yvan Kagame baje gushyigikira murumuna wabo (Ifoto/Village Urugwiro)
Ange Kagame akurikiye uko musaza we ashyikirizwa impamyabushobozi (Ifoto/Village Urugwiro)
Ian Kagame na Ange Kagame basoma agatabo (Ifoto/Village Urugwiro)
Iyi ntore yo yishimiye bikomeye gukora mu ntoki z’Umutoza w’Ikirenga w’Intore (Ifoto/Village Urugwiro)
Benshi mu babyeyi bari baje gushyigikira abana babo basoje itorero ry’Indangamirwa (Ifoto/Village Urugwiro)
Isibo y’Indangamirwa IX yakoze umwiyereko w’akarasisi nk’ikimenyetso cyerekana ko biyemeje kudasobanya (Ifoto/Village Urugwiro)
Indangamirwa IX zifata ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame na Gen Nyamvumba (Ifoto/Village Urugwiro)

Izuba Rirashe

Exit mobile version