Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose – AMAFOTO.
Bucura bwa Perezida Paul Kagame, ari we Brian Kagame yari mu rubyiruko rwasoje icyiciro cya 9 cy’Itorero Indangamirwa kuwa 19 Nyakanga 2016, aho ababyeyi be ndetse n’abavandimwe bose baje kumushyigikira.
Iri torero ryari rimaze ibyumweru bibiri mu Karere ka Gatsibo mu Kigo cya gisirikare cy’i Gabiro, ryahuje abanyeshuri 345 biga mu mahanga, n’abo mu Rwanda batsinze neza ibizamini bya Leta.
Brian Kagame yarangije amashuri yisumbuye muri Gicurasi uyu mwaka, aho yigaga mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kimwe n’abandi bari barangije iri torero, umuryango wose wa Perezida Kagame na wo waje gushyigikira umuhererezi w’umuryango.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafite abana bane aho imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ukurikirwa na Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.
Brian Kagame wasoje Itorero Indangamirwa mu cyiciro cya 9 yashyigikiwe n’umuryango wose wa Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)
Izuba Rirashe