Site icon Rugali – Amakuru

Reba aho umukecuru ahitamo kujya kwiyahura muri Muhazi aho gufata urukingo ku ngufu! FPR Inkotanyi na Kagame ntawe uzabakumbura!

Leta ya Kagame irimo kujya gukingira abaturage ku ngufu Covid-19 ariko bamwe mu baturage bakanga babibutsa ko batanazi uko babayeho. Uyu mukecuru aragira ati: Ntimuzi uko mbaho none muje kuntera ibyo bishinge ? Narwaye imitsi, ndwara inzara none muzanywe no kuntera ibyo bishinge, ndemera niyahure aho kuntera icyo gishinge. Nimumfata kungufu mukabintera murarangiza njye kwiyahura.

Uyu mukecuru agaragara nkufite hagati y’imyaka 75 na 85 yavugaga arakaye cyane. Ngabo abaturage Kagame yemeza ko bamukunda kandi bamutoye 99%.
Uwafashe iyi vidéo yabikoreye kugira ngo ahe raporo abamutumye none birangiye byambitse ubusa FPR Inkotanyi na Kagame birirwa bavuga ko bafite umugambi wo kwita ku baturage.

Exit mobile version