Site icon Rugali – Amakuru

Reba aho Kagame na FPR bageze bajujubya abakene muri Kigali. Aho gusana cyangwa kubakira za ruhurura nshya abakene barabimura ku ngufu

Gitega: Abatuye mu manegeka ntibumvikana n’ubuyobozi ku kwimurwa nta nteguza. Abaturage baturiye ruhurura ya Mpazi iherereye mu Karere ka Nyarugenge, itandukanya Umurenge wa Gutega n’uwa Kimisagara, barashinja ubuyobozi kubimura ku ngufu, nta nteguza.

Ibi abaturage babitangaije kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017, nyuma y’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Gitega butangije gahunda yo kubimura mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’ibiza.

Iyi ruhurura bigaragara ko igenda isatira inzu z’abaturage ku buryo mu gihe cy’imvura nyinshi biba biteye impungenge ko ishobora kubasenyera ubuzima bwabo bukjya mu kaga.

Bamwe muri abo baturage bo mu Kagari k’Akabahizi gaherereye mu Murenge wa Gitega baganiriye na IGIHE bavuga ko babangamiwe cyane n’uburyo bimuwe ku ngufu kandi batarabanje kubiteguzwa.

Ubuyobozi bwo buvuga ko ntawe bwasabye kwimuka ahubwo bwabasabye ko bahunga ruhura bagatura nibura ku ntera ya metero eshanu.

Umwe yagize “ Ariko ni gute waba waraguze inzu yawe wanayitanzeho amafaranga mbere y’uko ibintu bya towa biza hanyuma abantu bakakubwira ko ugomba kwimuka nta n’ikintu na kimwe uhawe? Aka ni akarengane gakabije pe!”

Uwitwa Muhire Thomas we yagize ati “ None se ko batubwira twiyimure hakiri kare nta n’ahantu dufite ho kujya,ubu tuzabigenza gute?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Jonson Karangwa we avuga ubuyobozi atari bwo buri kwirukana abo baturage ahubwo bari kwirukanwa n’imvura.

Yagize ati “Ntabwo ari twe turi kubasaba ko bimuka ahubwo ni imvura, twe icyo dukora nk’ubuyobozi ni ukubabwira ngo ese ko imvura iri gutwara amazu yanyu murebera, mwe ntacyo mwakora ngo mube mwigiyeyo byibuze nko muri metero eshanu kugira ngo nigwa itazabagiraho ingaruka?”

Ingo zigera kuri 76 ni zo zikwiye kuva imbere y’iyo ruhurura mu rwego rwo kugira ngo zitazahura n’ibiza mu gihe cy’imvura.

Ruhurura ya Mpazi bigaragara ko igenda isatira inzu z’abaturage ku buryo ishobora kubasenyera

Ubuzima bw’abaturage baturiye Mpazi bushobora kwibasirwa n’ingaruka z’ibiza

Abaturiye iyi ruhurura basabwa kwimuka bagatura kuri metero eshanu

Source: Igihe.com
Exit mobile version