Abantu 18 barimo 12 barinda parike y’igihugu ya Virunga mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo biciwe mu gitero cy’abagizi ba nabi.
N’ubwo bikekwa ko abo bantu bashobora kuba barishwe n’abagize imwe mu mitwe y’inyeshyamba ikorera hafi y’iyo parike, ubutegetsi mu ntara ya Kivu buvuga ko bwatangije iperereza kuri ubwo bwicanyi. Kugeza ubu, nta muntu cyangwa umutwe wari wigamba ubwo bwicanyi.
Bwana Jean Bosco Rubuga Sebishyimbo, ministiri ushinzwe itangazamakuru muri guverinema y’intara ya Kivu ya ruguru yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amakuru nyayo ku bagabye icyo gitero azamenyekana vuba.