#Rwanda: FLN yagaragaje iminyago yanyaze RDF mu gitero cyo mu Bweyeye ndetse isobanura n’aho ikura imbaraga!
Kuri iki cyumweru taliki ya 10/11/2019, umuyobozi (commandant) w’umutwe udasanzwe (Forces spéciales) w’ingabo za FLN wagabye ibitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda RDF mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi kuwa Gatanu taliki ya 8/11/2019; yagaragaje ibikoresho FLN yambuye RDF ndetse asobanura n’aho FLN ikura imbaraga zo guhangana n’ingabo z’igihugu.
Mu kiganiro kigufi kigaragara ku mashusho yashyizwe ahagaragara na FLN (reba vidéo iri hasi y’iyi nkuru), Commandant wa Forces Spéciales wa FLN wayoboye igitero cyo mu Bweyeye, yagaragaje intwaro n’imyenda ya gisilikare byambuwe RDF. Ubwo Commandant yari ahagaze imbere y’abo basilikare badasanzwe ba FLN (bambaye imyambaro ya RDF) bari mu mu birindiro byabo mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda; umuyobozi w’uwo mutwe yagize ati:
“…Kuva urugamba rwatangira ndetse na mbere y’uko rutangira, ntitwahwemye kubabwira ko urugamba turiho tutari twenyine, dufite abantu benshi turufatanyije bari hanze y’igihugu ndetse n’abari imbere mu gihugu. Abo dufatanyije tubafite mu gisilikare, muri police, mu buyobozi busanzwe bwa leta ndetse no mubaturage basanzwe turabafite. Ibyo mwakunze kubyumvana intwari Sankara wahoze ari umuvugizi wa FLN, mbere y’uko agurishwa agashyikirizwa ubuyobozi bwa Kigali…”
Twabibutsako mu gitero FLN yagabye ku ngabo za RDF,abasilikare bayo bashoboye kwica abasilikare b’u Rwanda bagera kuri 20. Bamwe mu basilikare ba FLN bavuga ko mu gitero bagabye mu Bweyeye, inkotanyi zamenye ko ari abasilikare ba FLN babateye kuko bavugaga ikinyarwanda igiswahili ndetse n’iringala, maze abasilikare ba RDF babakubise amaso bayabangira ingata,ibyo akaba aribyo byatumye abasilikare ba FLN babona umwanya wo gutwara iminyago yari imaze gusigwa na RDF.
Kugeza ubu Kagame ntarashobora gusobanura uburyo abasilikare ba FLN yatoraguye bakomeje kugaba ibitero mu ntara y’amajyepfo k’uburyo no mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu taliki ya 8/11/2019 yirinze kuvuga kuri FLN ahubwo avuga ko ahangayikishijwe n’igitero cyo mu Kinigi!
Veritasinfo
http://www.veritasinfo.fr/2019/11/rwanda-fln-yagaragaje-iminyago-yanyaze-rdf-mu-gitero-cyo-mu-bweyeye-ndetse-isobanura-n-aho-ikura-imbaraga.html
veritas, 10 Novembre 2019