Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Raymond Tshibanda
Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Raymond Tshibanda
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Gucurasi 2016, ministre w’ububanyi n’amahanga wa leta ya Congo-Kinshasa Raymond Tshibanda arinubira ibihugu by’amahanga byivanga mu bibazo bwite by’igihugu cya Congo. Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo aramagana bimwe mu bihugu by’inshuti za Congo biri gukoresha imvugo yuzuye iterabwoba kuri leta ya Congo kandi ibyo bihugu bitarigeze bikoresha iyo mvugo ku bindi bihugu byo mu karere bifite ibibazo bihuje n’ibyo Congo ifite. Imvugo ikarishye y’ibihugu bikomeye ku isi kuri leta ya Congo yatangiye kwigaragaza kuva ubwo urukiko rurinda itegeko nshinga rw’icyo gihugu rwatangazaga ko mu gihe amatora yaba adashoboye kuba muri icyo gihugu ku mpamvu iyo ariyo yose, Perezida uriho ubu Joseph Kabila ariwe wakomeza kuyobora icyo gihugu!
Nkuko bitangazwa na radiyo Okapi, muri iryo tangazo rya leta ya Congo yashyize ahagaragara, ministre w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu asanga imyitwarire y’ibihugu bikomeye yo gushyira igitutu kuri leta ya Congo inyuranye n’amategeko mpuzamahanga abuza ibindi bihugu kwivanga mu bibazo bibera imbere y’indi gihugu hakoreshejwe imbaraga cyangwa hitabajwe irindi terabwoba iryo ariryo ryose kuko ibyo bibangamira ubwigenge bw’ibihugu ! Muri iyi minsi, igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) ndetse n’Ubwongereza byatangaje ko bigiye kureba uburyo bishyiraho ibihano ku bategetsi bamwe ba leta ya Congo bashinjwa ibikorwa byo guhohotera abaturage.
Kurundi ruhande, umuyobozi w’ingabo za Loni muri Congo arizo Monusco Bwana Maman Sidikou yatangaje ko kwiyongera kw’ibikorwa byo kujyana abantu mu butabera kimwe n’ibindi bikorwa byose by’iterabwoba birimo bikorerwa abaturage bigamije gufunga urubuga rwa politiki muri icyo gihugu kandi ibyo bikaba bizarushaho kongera ibikorwa by’urugomo no kubangamira ibiganiro bya politiki. Abategetsi ba Kinshasa bo bemeza ko abaturage bose bareshya imbere y’amategeko ko kandi ibikorwa byo kubungabunga umutuzo n’umutekano bireba buri wese, bityo leta ikaba itazazuyaza na gato mubikorwa byo gushimangira ukwishyira ukizana kwa buri wese mu buryo bukurikije amategeko.
Leta ya Congo ikaba yarihaye inshingano zo kurwanya imburagihana zose zizarenga ku mategeko cyangwa se amabwiriza ya leta ku mpamvu izo arizo zose n’urwego izo mburagihana zaba zirimo rwose. Ababikurikiranira hafi bakaba bemeza ko Leta ya Congo yashakaga kuvuga itabwa muri yombi rya Moise Katumbi ubu watangaje ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu cya Congo. Nubwo Leta ya Congo yamurekuye akajya kwivuza hanze y’igihugu ariko iracyamukurikiranyeho ibyaha byo kubuza igihugu umudendezo. Congo rero ikaba ivuga ko guhana abica amategeko bitakwitwa ibikorwa byo gufunga urubuga rwa politiki!
Muri iryo tangazo, leta ya Congo ishimangira ko igihugu cya RDC ari kimwe mu bihugu by’Afurika byateye imbere mukubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana bw’abaturage bugizwe n’itangazamakuru rikorera mubwisanzure, uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza kimwe n’andi mategeko agenga amashyirahamwe ya politiki anyuranye cyangwa se atanga ubwisanzure kuri buri muntu. Abayobozi b’igihugu cya Congo bakaba batangazwa n’uko ibihugu bikomeye ku isi bibashyiraho igitutu gikaze mu gihe ibyo bihugu ntacyo bivuga ku gihugu cy’u Rwanda kandi nacyo kiri mu karere kamwe na Congo kandi akaba nta burenganzira na buto icyo gihugu giha abene gihugu bacyo!
Source : Okapi.
Source: veritasinfo