Site icon Rugali – Amakuru

RDC: Général Innocent Gahizi urimo kwica Impunzi z’abanyarwanda muri Congo ni muntu ki?

RDC: Général Innocent Gahizi urimo kwica Impunzi z'abanyarwanda muri Congo ni muntu ki?

Abakongomani ntabwo bemera ko igihugu cyabo gifite ingabo zigizwe n’abenegihugu buzuye, kuburyo izina ry’ingabo za Congo FARDC, abakongomani barihaye ibindi bisobanuro. Abakongomani bemeza ko mu gihe ingabo za Paul Kagame RDF zafashaga « Muzehe Laurent Désiré Kabila » kwirukana Mobutu ku butegetsi (1996-1998) bwa Zaïre, icyo gihugu kigahita gihindura izina kikitwa RDC, ingabo z’igihugu cya Congo (Zaïre) zitwaga les FAZ (Forces Armées Zaïroises) zahise ziseswa maze zisimburwa n’umutwe w’ingabo z’uruvange rw’abakongomani n’abanyamahanga, izo ngabo zikaba ziyobowe n’abanyarwanda bo mu ngabo za Kagame RDF, uwo mutwe ukaba warahawe izina rya FARDC (Forces Armées Rwandaises Déployées au Congo), aribyo bisobanura «ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Congo»; izo ngabo za FARDC zikaba zarashyizweho kandi zikayoborwa na James Kabare[be] wabaye umugaba w’ingabo za FARDC nyuma yaho Kagame akaza kumuha umwanya wo kuba ministre w’ingabo ze za RDF mu Rwanda! Muri iki gihe FARDC ikaba iyobowe n’abasilikare bakuru boherejwe na Paul Kagame barenga 500. Umwe muri abo basilikare b’abayobozi bakuru ba FARDC woherejwe na Paul Kagame  akaba yitwa  «Général Innocent Gahizi»; mu ncamake dore amateka ye!

Innocent GAHIZI ni umunyarwanda uvuka muri perefegitura ya Kibuye, ubu iyo prefegitura ikaba iherereye mu ntara y’Uburengerazuba. Innocent Gahizi akaba yarinjiye mu gisilikare cya FPR-Inkotanyi muri Uganda; nyuma yo kubohoza u Rwanda mu mwaka w’1994, Innocent Gahizi yabaye umwe mu basilikare ba FPR-Inkotanyi boherejwe muri Congo muri gahunda yo gukura Mobutu Seseko ku butegetsi (1996) no kwigarurira  intara ya Kivu y’amajyaruguru n’iy’amajyepfo; Paul Kagame akaba yaramwohereje muri iyo gahunda afatanyije n’izindi nkotanyi zihaye ubwenegihugu bwa Congo arizo: Laurent Nkunda na Bosco Ntaganda.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru kitwa «Great Lake Post» yemeza ko nubwo Innocent Gahizi ari umujenerali mu ngabo za Congo kuva cyera, ahembwa umushahara wa leta ya Kagame uvuye ku ngengo y’imari yagenewe urwego rw’ubutasi akorera rwa DMI. Mu mwaka w’1996 nibwo Paul Kagame yinjije Innocent Gahizi mu mutwe w’inyeshyamba z’abakongomani AFDL (Alliance des Forces Démocratiques pour la Libération du Congo-Zaïre); uwo mutwe wahimbwe na Paul Kagame, ukaba wari ugizwe n’ingabo z’inkotanyi ariko Kagame agena Laurent-Désiré  Kabila kuwubera umuyobozi mu buryo bwo kuba agakingirizo no kujijisha.

Nyuma y’aho Kinshasa imaze kubohozwa n’inkotanyi, Laurent –Désiré Kabila yashwanye na Kagame, Innocent Gahizi yahise yinjizwa na Kagame mu mutwe mushya yari amaze guhimba wa RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie); RCD ikaba yari igizwe n’inyeshyamba zagombaga kurwanya Laurent-Désiré Kabila. Nyuma y’intambara yahuruje ibihugu byinshi, umutwe wa RCD wagiye mu biganiro na leta ya Kabila, ubwo Innocent Gahizi yinjira mu ngabo za leta ya Laurent Désiré Kabila. Ntibyateye kabiri, uwitwa Laurent Nkunda yivumbura kuri leta ya Congo maze ashinga umutwe w’inyeshyamba wa CNDP (Congrès National pour la Défense du Peuple), Innocent Gahizi nawe yahise ava mu ngabo za Congo ajya kwifatanya na Laurent Nkunda muri CNDP. Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje CNDP n’ingabo za Congo, byabaye ngombwa ko Joséph Kabila wari umaze gusimbura ku mwanya wa perezida Laurent Désiré Kabila wari umaze kwicwa n’ingabo za Kagame, maze uwitwa umuhungu we Joseph Kabila agirana imishyikirano na CNDP ya Laurent Nkunda, nyuma y’iyo mishyikirano, Innocent Gahizi yahawe ipeti rya Colonel maze yinjira mu ngabo za Congo aho yashoboye gukora igisilikare muri Congo yubahiriza amabwiriza ya Paul Kagame na Joseph Kabila icyarimwe kugeza muri ibi bihe. Nyuma yo kwica Colonel Mamadou Ndala, Innocent Gahizi yahise azamurwa mu ntera na leta  ya Joseph Kabila ahabwa ipeti rya Général akaba ari nawe muyobozi w’umutwe w’abakomando ba FARDC muri Kivu ya ruguru n’iy’amajyepfo.

Umuryango wa Innocent GAHIZI uba mu Rwanda ku Gisenyi!

Nta gisekuru Innocent Gahizi afite muri Congo nk’uko bamwe mu bakongomani bavuga ikinyarwanda bavukiye ku butaka bwa Congo bitwa abanyarwanda ariko mu byukuri kavukire yabo ari muri Congo . Innocent Gahizi ni umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, akaba avuka mu muryango w’ABEGA; ise umubyara nawe yitwa GAHIZI, Sekuru akaba yitwa RUDAHARA. Uyu sekuru wa Général Innocent Gahizi akaba yari atuye ahitwa KUMURANGARA, mu murenge wa MUBUGA mu karere ka KARONGI, sekuru wa Innocent Gahizi akaba yarasaziye muri uwo murenge yari atuyeho kimwe n’uwo bashakanye. Umuryango wa Innocent Gahizi waje gutura mu murenge wa Mubuga muri Karongi, uturutse mu NDUGA i Gitarama; ikaba yaraje gutura ku Kibuye kimwe n’uko indi miryango myinshi yaje gutura mu karere ka Karongi mu mwaka w’1920. Sekuru wa Gahizi kimwe n’iyo miryango y’indi yaje guruta ku Kibuye izanywe n’abatware b’abatutsi bari baje gutegeka ako karere kahoze kitwa UBWISHAZA  (Kibuye). Abo batware b’abatutsi bo mu muryango w’abega bakaba baroherejwe gutegeka hirya no hino mu gihugu bikurikije gahunda y’umugabekazi Kanjogera yogutsinsura burundu abami gakondo buturere twahoze ari ibihugu byayorwaga n’abahutu mbere y’uko ingoma nyiginya yigarurira u Rwanda rwose nkuko turubona muri ibi bihe. Aba batware bakaba barazanaga abagaragu babo aho bagiye gutegeka ndetse ndetse bakazana na rubanda nyamwinshi y’abahutu izababera amaboko  yo gukora imirimo isaba ingufu. Abandi bantu benshi bazaga bakurikiye abo batware bakagenda bafata amasambu yanyagwaga imiryango y’abami bo muri kariya gace  ka Bwishaza; akaba ari muri urwo rwego umusaza RUDAHARA sekuru wa Innocent Gahizi yageze muri kariya gace akaba umuturage waho .

Mu mwaka w’1959 ubwo hatangiraga imvururu zaje kubyara impinduka yiswe révolution yo mu w’1959,  Se wa Innocent Gahizi yahungiye muri Congo ahitwa Masisi ariko sekuru  RUDAHARA n’abandi bana be  baguma mu Rwanda (Kumurangara)  aho yaje gusazira we n’umukecuru we. Ise wa Innocent Gahizi akaba yarakomeje ubuzima muri Congo kimwe n’izindi mpunzi z’abanyarwanda zariyo n’ubwo we ubuzima bwamubereye bubi cyane kuko yari atunzwe no kuragirira abantu inka bakamuha ibimutunga. Nyuma y’aho inkotanyi zitereye u Rwanda mu mwaka 1990, nyuma gato y’umwaka w’1992 nibwo Innocent Gahizi wari umusore icyo gihe ndetse akaba ari nawe mfura y’ababyeyi be, yagiye kurugamba rw’inkotanyi nk’uko abandi basore benshi b’abatutsi binjiraga mu nkotanyi. Innocent Gahizi akaba yarinjiranye mu nkotanyi n’abandi basore bo mu muryango we bari baturutse mu Rwanda banyura muri Congo mbere yo gusanga Inkotanyi ku rugamba. Ubwo FPR yafataga u Rwanda mu 1994 umuryango wa GAHIZI, ni kuvuga ababyeyi n’abavandimwe be barahungutse baza gutura mu Rwanda  mu mujyi wa Gisenyi, aho bagituye nanuyu munsi nubwo ibikorwa byabo bimwe by’ubuhinzi n’ubworozi babikorera i Masisi /RDC. Ubwo u Rwanda rwateguraga umugambi wokujya kwica impunzi muri Congo no gukuraho MOBUTU  Innocent Gahizi  (1996) yatoranyijwe mubasirikare bazi Congo bagombaga kwambuka biyita abacongomani kuko hari ahantu bakuriye bakahiga, mbese bahazi neza kandi bakaba bavuga n’indimi gakondo zaho. Ngiyo impamvu nyamukuru yatumye Kagame yinjiza Gahizi muri AFDL ya Muzehe Laurent Desire Kabila

Gahizi yagiye ahabwa inshingano zikomeye mu ngabo za Congo FARDC nko gushingwa ibyo gucunga ububiko bw’ibikoresho (Logistique) bya gisilikare n’izindi nshingano zagiye zimufasha gusahura no kwigwizaho imitungo. Iyo myanya ikomeye  mu ngabo za Congo Gahizi yagiye ayihabwa bitewe n’uko yari umuntu wa hafi ya President Joseph Kabila cyane ko bivugwako umugore wa General Innocent Gahizi avukana n’ihabara ya Joseph Kabila abandi bakaba bemeza ko uwo bita ihabara ari umugore wa kabiri wa Joseph Kabila uba muri leta zunze ubumwe z”Amerika (USA).  Ibi byose Général Innocent Gahizi akaba abifatanya no kuba ijisho ry’inzego z’ubutasi bwa Gisirikare cya Kagame i Kinshasa akaba aribyo bimugira umukozi wa DMI , Gahizi akaba yari yarahawe inshingano na Kagame zo kuguma mu ngabo za FARDC kugirango azage afasha M23 mu buryo bumwe cyangwa se ubundi ari imbere mu ngabo za Congo. Nyuma y’aho Joseph Kabila ahereye umwanya w’ubuperezida Félix Tshilombo TshisekediGénéral Gahizi niwe watoranyije inkotanyi zigize umutwe w’abasilikare barinda Tshisekedi (Gisekeramwanzi), iyo akaba ari imwe mu mpamvu ituma Tshisekedi ahora ajya guhakirizwa kwa Kagame kuko arindwa n’abasilikare be kandi akaba azi neza ko aramutse atamwumviye Kagame yamwica nk’uko yishe Muzehe Laurent Désiré Kabila!

Nguwo muri macye Général Innocent Gahizi, umunyarwanda  wigize umucongomani  ubu akaba ashishikajwe no kurangiza Genocide y’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu yatangijwe na shebuja Paul Kagame nk’uko byemejwe muri raporo ya ONU  (UN Mapping Report 210); cyakora biyibagijeko gutsemba impunzi z’abanyarwanda muri Congo bitazabuza abanyarwanda guhaguruka bagashyirahamwe bagasezerera ubutegetsi bw’umwicanyi Paul Kagame. Gahizi niwe uyoboye muri iki gihe ingabo za Kagame RDF mu kwica impunzi z’abanyarwanda zari mu nkambi y’i Kalehe muri Kivu y’amajyepfo. Ese izo mpunzi zose Kagame azazica azimare? Natazirimbura zose bizagenda bite?

Veritasinfo

Exit mobile version