Site icon Rugali – Amakuru

RDB irihanangiriza abafana bica ibikona ku mukino wa Rayon na APR FC

Yanditswe kuya 4-05-2016 saa 11:21′, na
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Iterambere ry’Igihugu (RDB) Ishami rishinzwe amapariki ndetse n’Ubuyobozi bwa Rayon Sport burihanangiriza abafana b’iyi kipe basagarira ndetse bakica ubwoko bw’inyoni bita ibikona iyo barimo bitegura umukino uzabahuza na mukeba wabo APR FC baziziza ko zifite amabara asa n’ayo iyi kipe yambara mu kibuga (umweru n’umukara).
Abafana ba Rayon Sport iyo batsinze APR FC bakunze kubivugira mu migani ngo “bapfuye amababa igikona” ibi bigatuma hari abasagarira ubu bwoko bw’inyoni ngo bazapfure igikona mu kibuga ariko mu kwishimisha barimo bafana bazabe barimo banerekana intumbi z’izi nyoni bishe barimo bayipfura.
Nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sport wabaye ejo ukarangira Rayon Sportt itsinze APR FC itayibabariye ibitego 4-0 hagaragaye ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’ibikona byapfuye abafana bahananaga bishimira ko “bapfuye igikona”.
Ku mbuga nkoranyambaga abafabna ba Rayon bahererekanya amafoto bigamba kuri APR bayitiranya n’igikona bishe.
Abafana ba Rayon bahanagahana amafoto y’ibikona byapfuye bigamba kuri APR

N’ubwo bishoboka ko aba bafana baba barifashishije ikoranabuhanga ngo babone amwe mu mafoto y’ibikona byapfuye, imikino yagiye iba mu myaka ishize rimwe na rimwe abafana ba Rayon Sport bagiye bazana ibikona byapfuye kuri stade aho umukino wabaga uri bubahuze na APR FC wabaga wabereye. Ku mukino w’ejo naho hakaba haragaragaye umufana wari wicaranye muri stade igikona cyapfuye.

Umufana wicaranye igikona yishe muri Stade / Foto: Afrifame Pictures

Nta gikozwe, uyu murego w’abafana no gukomeza kwifashisha amashusho y’ibikona byapfuye (byaba byishwe cyangwa se hakoreshejwe ikoranabuhanga) mu gufana no kwishimira bishobora kuzagenda bibiba urwago kuri izi nyoni no kwishimira urupfu rwazo aho kuzirengera byanaziviramo kurimbuka dore ko abafana ba Rayon Sport ari benshi kandi bari mu gihugu hose.
Ngoga Telesphore, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amapariki muri RDB yatangarije Umuryango ko iki kibazo bakimenye kandi bari kugikurikirana. Mu gihe bazasanga ko koko izi nyoni zicwa kubera zifite amabara asa n’ay’ikipe ya APR FC bakazakora ubukangurambaga bigahagarara. Avuga ko ibyiyoni (irindi zina ry’ibikona) nabyo bifite uburenganzira bwo kubaho kandi ari ubukungu bw’igihugu butagomba gusesagurwa.
Yagize ati:” biramutse bikorwa (kwica ibyiyoni ku mukino uhuza APR na Rayon) ntabwo byaba ari byo, ntawemerewe gufata ikiyoni ngo akice cyangwa agipfure, ikiyoni nacyo gifite uburenganzira bwo kubaho, tugiye gukora ubuvugizi twibutse ko kwica ibinyabuzima by’agasozi ari ibintu bibujijwe kandi amategeko ahanira(…)ubusanzwe u Rwanda ni intangarugero mu kubungabunga ibinyabuzima by’agasozi abantu rero bagomba kwirinda kubihohotera”.

“Igikona gifite uburenganzira bwo kubaho kandi amategeko arakirengera”: RDB

Ubuyobzi bwa Rayon Sport nabwo buvuga ko bwatangiye gukurikirana iki kibazo kabndi bagiye gukangurira abafana b’iyi kipe kutazongera guhohotera izi nyoni.
Ange Claudine Musabende, Umunyamabanga Rusange wa Association Rayon Sport yatangarije Umuryango ko bagikora iperereza ngo barebe niba koko mafoto y’ibikona byishwe abantu bahanahanaga ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umukino wabahuje na APR FC ari ay’ibikona koko byishwe. Akavuga ko batashimye iki gikorwa cyo kuba abafana bahohotera ibikona babiziza ko bifite amabara asa n’uy’umwambaro wa mukeba.
Yagize ati:” Nabonye amafoto, ntwabwo nabashije kumenya neza niba ari igikona cyapfuye koko cyangwa niba ari ikoranabuhanga abafana bakoreshjeje, gusa twabiganiriyeho n’abandi duhurira ku mbuga nkoranyambaga twemeza ko tuzabikurikirana, tukazahamagara abo bireba ndetse tugasaba n’abafana kubihagarika (kwica ibyiyoni mu gihe bakinnye na APR FC).
Musabende avuga ko imikino izakurikira bazashyira imbaraga mu gukangurira abafana b’ikipe yabo kutongera gusagararira no kwica ibyiyoni kuko ari ukwangiza ibidukikije”.

Abafana b’amakipe yombi ntacyo bapfa, hasigaye ko ababishinzwe barengera inyoni zitwa ibikona/ Foto: Umuseke

Ibyiyoni ni inyoni ziboneka mu gihugu hose zitungirwa ahanini n’imyanda iba yaturutse ku biribwa abantu barya n’inyama z’ibikoko byo kugasozi ariko ahanini zipfushije cyangwa zisjhwe n’ikindi kintu. Mu miobereho yayo nta bintu byinshi byaiteranya n’abantu kandi nta mbaraga nyinshi igira yo kuguruka yihuta ngo ihunge uwayisagarira. Bivugwa ko ubusanzwe ari inyoni iramba cyane.
http://www.umuryango.rw/imikino/article/rdb-irihanangiriza-abafana-bica-ibikona-ku-mukino-wa-rayon-na-apr-fc

Exit mobile version