Ejo bundi twabagejejeho amakuru y’imvururu zishingiye ku moko zaberaga mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo, mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru yavugaga ko insoresore zitwaje intwaro gakondo zasubiranyemo ku buryo hari abantu barindwi bishwe, amazu arasenywa, arasahurwa n’andi aratwikwa.
Byabaye ngombwa ko guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru atangaza amasaha y’umukwabo wa nijoro mu gihe abashinzwe umutekano barimo guhangana n’abakora izo mvururu.
Uyu munsi twashatse kumenya uko byifashe, maze Jacques Niyitegeka avugana na Bwana Jean Bosco Sebishyimbo, ministiri ushinzwe umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru. Yatangiye amubanza uko byifashye. (Wakumva icyo kiganiro aho hejuru).
Source: BBC Gahuza