Site icon Rugali – Amakuru

RBA ya Kagame nta mafarnga yo kuriha imikino 64 ngo turebe imikino yose y’igikombe cy’ Isi kuri TVR. Ayo twarishye Arsenal FC cg ayo Kagame yagendeyeho kureba umukino umwe yari ahagije!

RBA yisobanuye ku mpamvu Abanyarwanda batazareba imikino 64 yose y’Igikombe cy’Isi kuri TVR. Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, Abanyarwanda n’abandi bakurikira Televiziyo Rwanda (TVR) bari bizeye kureba imikino 64 yose y’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya ariko basubije amerwe mu isaho.

Mbere y’uko iki gikombe gitangira ku wa 14 Kamena 2018, wasangaga abantu bongera ifatabuguzi rya televiziyo ngo hatazagira umukino ubacika, abandi bicinya icyara ko bazakireba gatanu kuri gatanu ku buntu kuri Televiziyo Rwanda.

Gusa kuri iki Cyumweru ubwo buri wese yerekezaga amaso kuri TVR ngo arebe niba Brazil itangira iha isomo rya ruhago u Busuwisi bamwe bafataga nk’insina ngufi, nibwo Ikigo cy’Igihugu (RBA) cyavuze ko uyu mukino itawufitiye uburenganzira.

Ni ubutumwa bwanyujijwe kuri televiziyo guhera mu mukino u Budage bufite Igikombe cy’Isi giheruka, bwatsinzwemo na Mexique 1-0.

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, cyagize kiti “Tubiseguyeho ko RBA itari bubagezeho umukino w’Igikombe cy’Isi hagati ya Brazil n’u Busuwisi kubw’amashusho tudafitiye uburenganzira.”

Ni ibintu byabaye nk’ibica intege abantu bari biteguye gukurikira uyu mukino kuri televiziyo ya mbere ikurikirwa na benshi mu Rwanda, TVR.

Ni igikorwa kandi cyakurikiye kuba batarabashije kureba umukino w’injyanamuntu wahuje Portugal na Espagne, warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3, ariko nawo abakunzi ba Televiziyo Rwanda ntibawugezwaho.

Cyatumye abantu bamwe berekana ko batishimye, babihuza n’icyifuzo cy’uko nka Televiziyo y’igihugu yajya ibereka imikino yose uko yakabaye.

Uwitwa Eng. Ben Uwihanganye yagize ati “OOhhhh…Ni iki cyabuze se ngo mubone uburenganzira? Ni uruhe ruhare se Umunyarwanda wari wiringiye kuwureba kuri RTV yabigiramo kugira ngo ubutaha buzabe buhari?”

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe, yasubije ati “Nta cyabuze. FIFA niyo mipira iduha gusa. Iyindi bayiha Pay tv [Televiziyo zishyuye]. Twaguze ishoboka yose… ariko imyiza kandi myinshi turayifite.”

Gusa uwitwa Buhuzu we yavuze ko n’imikino Abanyarwanda bamaze kugezwaho kimwe n’indi iri imbere, bakwiye kuba babishimira RBA.

Yagize ati “Murakoze cyane. Turabashimira iyo mu maze kutugezaho. Dutegereje kureba indi mikino ikomeye iri imbere.”

Mutsinzi Thierry we yagize ati “Iyi ni match ya kabiri muterekanye, iya Portugal vs Spain ntimwayerekanye, niya Brazil ntimuyerekanye, mutubwire n’izindi mutazerekana tubimenye hakiri Kare!!”

Uwitwa Ituze Bonaparte we yagaragaje ko ubusanzwe gutangaza imikino yose y’Igikombe cy’Isi bitoroshye, gusa avuga ko icyiza cyari kuba kubibamenyesha mbere. Ati “Byari kuba byiza iyo muza gutanga urutonde.”

Mwiza Josy we yagize ati “Ubwo burenganzira nibaza ko RBA nayo yifuzaga cyane kuba yaba ibufite, niba itabufite rero ni uko bitashobotse. Tubumve kandi tujye tworoherana.”

Cyiza Théogène yavuze ko RBA ikwiye kwihanganirwa, anabashimira ubunyamwuga bagaragaje bakemera ko ari impamvu z’uko hari imikino badafitiye uburenganzira.

Yakomeje agira ati “Ibintu byo kugura uburenganzira bwo kwerekana amashusho ku bitangazamakuru bikomeye ntabwo ari ibintu byoroshye.”

Isingizwe Elpidius we yagize ati “Tubashimiye ko hari iyo mwatugejejeho kandi mwarakoze ku yo mumaze kutugezaho.”

Ikipe ya Brazil abafana batabashije kureba banyuze kuri RTV, ifite ibikombe bitanu by’Isi n’ababakinnyi bakomeye nka Neymar Jr, wanyuze muri FC Barcelone, Marcelo wa Real Madrid, Gabriel Jesus na Fernandinho ba Man City, Firmino wa Liverpool na Fred uheruka kugurwa na Manshester United, Coutinho wa Barcelone n’abandi buri mufana aba ashaka kureba uko bitwara.

Aba bafana bavuga ko nubwo bidashoboka ko bareba imikino yose kuri TVR, nibura bahabwa urutonde rw’imikino ishoboka bazareba kuri televiziyo yabo.

Ubusanzwe TVR yerekana iyi mikino ivana amashusho kuri Kwesé Sports nayo idafite uburenganzira bwuzuye bwo kwerekana imikino, ari naho abafana bahereye basaba ko ubutaha TVR yakorana n’ibigo bikomeye mu gutangaza iyi mikino.

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe

Abakunzi ba TVR bagaragaje kutishimira uyu mwanzuro kandi bari bazi ko bazareba igikombe cyose

Hari abagaragaje ko ibyo RBA yakoze nabyo ikwiye kubishimirwa

 

Exit mobile version