Rayon Sports ibatije APR FC ‘Binezero’!!! (Amafoto)
Francis Kayiranga
Niko abafana ba Rayon Sports bari kuririmba inzira yose kuva kuri Stade Amahoro i Remera mu mayira bataha, amahoni ni menshi cyane y’ibinyabiziga, amaruru na za Vuvuzela zirumvikana hose mu bice byegereye Stade Amahoro, ibyishimo ni byinshi ku bafana ubururu n’umweru. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’abafana benshi cyane itsinze APR FC ibitego bine ku busa mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.
Kasirye Davis watsinze ibitego bitatu n’umutoza wungirije wa Rayon Sports Lomami bishimira ibitego 4 batsinze.
Watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, APR FC yari yakiriye igaragaza amashagaga umukino ugitangira, ariko ba myugariro ba Rayon Sports bagahagarara neza.
Ku munota wa munani Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Davis Kasirye ku ikosa ryari rikozwe na ba myugariro ba APR FC, ku munota wa 31 Davis Kasirye asubizamo icya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina maze yiruka ajya kwishimana n’abafana ba Rayon bicara ahitwa mu ‘Ruhango’ (16 na 17).
Igice cya mbere cyarangiye ari bibiri ku busa bwa APR FC, iyi yari yabonye amahirwe nk’abiri meza yo gutsinda ariko ntibyashoboka.
APR FC igice cya kabiri yagitangiye ishaka kwishyura cyane, ariko ihita icibwa intege n’uko ku munota wa 46 gusa Ismael Diarra yahise abona igitego cya gatatu cya Rayon Sports ibintu birushaho gukomera kuri APR.
APR yashyizemo imbaraga ngo igerageze kwivanayo, ihererekanya neza kubera abasore bakinaga hagati nka Janvier Benedata na Yannick Mukunzi na Iranzi Jean Claude ariko imbere y’izamu rya Rayon Sports ntihagire icyo bahakorera gikomeye.
Abafana ba APR FC bari mu byishimo umukino ugitangira bazi ko bari butsinde Rayon Sports nk’uko bakunze kubikora.
Nubwo APR ariyo yihariye umupira cyane kuko yashakaga kwishyura Rayon Sports yanyuzagamo yafata umupira igakinisha impande cyane cyane kwa Nshuti Dominic Xavio wacaga ibumoso.
APR yakomeje gushakisha iciye ku mpande nayo igatera za centres bashakisha rutahizamu Michel Ndahinduka ariko abugaririzi ba Rayon bagaharara neza.
Ku munota wa 88 aherejwe neza cyane na Nshuti Xavio rutahizamu Davis Kasirye yatsinze igitego cya gatatu cye ari nacyo cya kane cya Rayon abanje gucenga myugariro Abdul Rwatubyaye ndetse n’umuzamu Ndoli Jean Claude, umukino urangira gutya.
Rayon Sports isa n’ivanyeho ikinegu cy’umwaka ushize mu mukino nk’uyu wo kwishyura ubwo nayo yari yatsinzwe bine ku busa na APR FC ndetse yari yanayitsinze kimwe ku busa mu mukino ubanza, muri uyu mwaka bwo umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports ubu ifashe umwanya wa kabiri n’amanota 45, aho iri inyuma ya APR FC ifite amanota 46 ariko Rayon Sports ikaba ifite umukino umwe izigamye.
Mbereho isaha imwe abafana bari mu byishimo mu tubari twegeranye na Stade Amahoro.
Nyiragasazi, umufana ukomeye wa APR FC nawe yari yiteguye umukino.
Rwarutabura, umufana ukomeye wa Rayon Sports yabanje kwica inyota mbere y’umukino.
Abafana ba Rayon Sports n’aba APR mbere y’umukino byari ibyishimo.